Ntituzategereza udutera adusanze iwacu- Kagame

Ntituzategereza udutera adusanze iwacu- Kagame

Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyamasheke yavuze ko u Rwanda rutazategereza urutera arusanze iwarwo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, avuga ko hari ababa batifuriza ineza u Rwanda baba bagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda ko ariko rutazategereza uwarusatira Abanyarwanda barebera.

Yagize ati: “Kenshi nagiye mbabwira ko u Rwanda rwacu ni ruto, ariko ni nabo bagiye barugira ruto, ariko narababwiye, u Rwanda kubera ko ari ruto ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano.”

Yongeyeho ko abo bantu bishuka kuko u Rwanda rudaterwa.

Ati: “Ariko abantu nkabo banibagirwa vuba, sinshaka kwirirwa mvuga wa mugani w’ikinyarwanda bimwe bavuga ngo u Rwanda ntiruterwa.

Kuko tuvuze ngo tugiye kurwanira iwacu, tuhangize oya, tuzabasanga aho igihugu ari kinini kandi si bo Imana yahaye amahirwe yo kuba banini, ubwo rero ubuto bwacu turaburinda noneho tukajya mu binini tukabirangirizayo.”

Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi, Kagame yavuze kandi ko Abanyarwanda bavuye kure ku buryo bagomba kwirinda uwahirahira kubasubiza inyuma.

Ati: “Abanyarwanda tuvuye kure, mu bibazo byinshi bitandukanye twagiye tunyuramo, tukiyubaka ariko tukubaka igihugu cyacu. Muribuka abantu bavuye hakurya mu gihugu cy’abaturanyi […] nubu baracyariho na bo babeshya ko muri Nyamasheke usibye guturira ishyamba […] baranababeshye ngo muri Nyamasheke hari abantu benshi batumvikana na FPR, ngo bambuka baje gufatanya na bo ngo babatera inkunga barwanye ubutegetsi.”

Yakomeje asobanura ko kurinda u Rwanda ntawe Abanyarwanda babisabira uruhushya.

Ati: “Kurinda u Rwanda kandi nabwiye n’abandi, ntabwo tubisabira uruhushya, ntawe dusaba uruhushya ngo aduhe uburengabnzira bwo kwirinda, turirinda, abo bagihiga gutera u Rwanda ndabibutsa ko bacisha make,bashatse bacisha make, tukabana, tugahahirana twese tukiteza imbere, nibatabishaka ntibindeba.”

Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Kagame yagarutse ku mutekano.

Ati: “Ndababwira ngo umutekano ni ikintu cy’ibanze ibindi bikubakiraho. Imbaraga z’abatuye igihucu cyacu nk’Abanyarwanda twiyubaka, kwiyubaka cyane cyane tukubaka ubukungu, ni bwo bwaduha kugira ibikoresho twifuza mu kwirinda.

Yakanguriye urubyiruko gukora ndetse ku bufatanye n’ubuyobozi hari icyizere ko kugera ku iterambere bidashidikanywaho.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44