Ntawuzongera guhabwa kwiga ubwarimu atatsindiye ku manota yo hejuru

Guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro ko abanyeshuri batsindiye ku manota yo hejuru ari bo bonyine bazajya bahabwa ubwarimu, bitandukanye n’uko byakorwaga mu myaka yashize aho hatarebwaga ku mitsindire ihanitse mu kwemerera abakomeza kwiga mu mashuri nderabarezi (TTCs).
Ni icyemezo cyafashwe mu rwego rwo gutangira kuzahura ireme ry’uburezi no gutegura ahazaza h’imyigire y’abanyeshuri guhera mu mashuri y’inshuke, n’imyigishirize y’abarimu bakomeje guhindurirwa ubuzima binyuze mu kubongerera umushahara no kwagura amahirwe yo kubona inguzanyo ngo barusheho kwiteza imbere.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yabigarutseho ku wa Mbere taliki ya 1 Kanama, ubwo yagezaga ikiganiro ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko, ku byagezweho mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST1).
Yagize ati: “Mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi, amashuri nderabarezi azajya yakira gusa abana batsindiye ku manota yo hejuru kugira ngo bazavemo abarimu beza. Ariko nk’uko twari twabiganiriye ubushize, ibyo twari twabageneye birakomeza aho abanyeshuri biga mu mashuri nderabarezi bishyura amafaranga y’ishuri igice, ikindi gice kikishyurwa na Leta. Ibyo birakomeje na byo kugira ngo bakomeze bige borohewe, bakunde uburezi.”
Hagamijwe kandi guteza imbere umwuga w’ubwarimu, kuva mu mwaka wa 2021 Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwishyurira abarimu amasomo muri Kaminuza, by’umwihariko mu gihe bakomeje kwiga uburezi kugira ngo bazagaruke basubira kwigisha.
Ni amafaranga adasubizwa nk’uko bigenda ku nguzanyo za buruse Leta isanzwe igenera abandi banyeshuri. Ikindi kandi ngo abo banyeshuri bahabwa n’amafaranga yo kubaho batazigera bishyuzwa kuko baba biyemeje kwiga bagambiriye guteza imbere umwuga w’uburezi.
Yakomeje agira ati: “Mu mwaka wa 2020-2021, abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bageze kuri 267 ndetse n’abarimu 281 muri uyu mwaka w’amashuri turimo, bahawe buruse batazishyura ibafasha kwiga amasomo y’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, kuko ayo mafaranga ahabwa umuntu wigishije ariko akaba aniyemeje ko ibyo agiye kwiga muri Kaminuza bijyanye n’uburezi kugira ngo nagaruka azongere yigishe.”

Biteganyijwe ko abarangije kwiga mu mashuri nderabarezi bashaka kongera ubumenyi muri kaminuza bazarushaho koroherwa no gukarishya ubumenyi kuko ingamba Leta yashyizeho zigamije kubafasha kurushaho kwaguka mu iterambere.
Abarimu 42,000 bashyizwe mu myanya mu mezi 12 gusa
Minisitiri w’Intebe yatangaje ko kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2020 kugera muri Kamena 2022, Guverinoma y’u Rwanda yashyize mu myanya abarimu bashya babarirwa mu 42,401 barimo abigisha mu mashuri abanza 28,512 n’abashyizwe mu mashuri yisumbuye 13,889.
Yagize ati: “Uwo ni umubare munini cyane twinjije mu kazi k’abantu bize kwigisha muri iki gihe kitarenze amezi 12. Guverinoma kandi izakomeza gushaka no gushyira mu myanya abarimu bashoboye kugira ngo hakomeze kongerwa umubare w’abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Ibyo ngo bizatuma umubare w’abarimu umwarimu umwe yigisha ugera nibura kuri 52 ku mwarimu umwe nk’uko biteganyijwe mu mwaka w’amashurii wa 2023-2024 uvuye ku banyeshuri 59 ku mwarimu umwe bagezweho uyu munsi.
Yavuze ko intambwe ishimishije imaze kugaragara mu rugendo rwo kugabanya ubucucike mu mashuri abanza by’umwihariko, kuko mu myaka irenga itanu ishize hari aho abanyeshuri babarirwaga ku kigero cya 90 ku mwarimu umwe.
Biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, umubare w’abarimu uzongerwaho abasaga ibihumbi 13 hakurikijwe imibare y’agateganyo y’abanyeshuri biteganyijwe ko bazatangira n’abarimu bazakenerwa mu kubigisha.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yanahishuye ko mu kuzamura ubushobozi bwa mwarimu, hagenda hatangwa amahugurwa ahoraho mu bijyanye no kwigisha Icyongereza n’ikoranabuhanga, ndetse n’amashuri nderabarezi (TTCs) yongererwa ibikoresho biyafasha gutanga ubumenyi bufite ireme.
Impinduka ku mushahara wa mwarimu zanyuze benshi
Mu bindi yagarutseho ni uburyo umwarimu muri rusange yongerewe umushahara utangira kumugeraho guhera mu mpera z’uku kwezi kwa Kanama 2022 nk’uko byafashwe mu mwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku ya 29 Nyakanga.
Inkuru ikimara gutangazwa, abarimu bagaragaje imbamutima zinyuranye, aho bishimira ko imibereho yabo igiye guhinduka kandi bizagira uruhare rukomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi.
Umwarimu w’amashuri abanza yongerewe 88% y’umushahara yahembwaga, hanyuma abarimu b’amashuri yisumbuye bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza (A1 na A0) bo bazongererwa 40% y’umushahara umwarimu wo kuri urwo rwego atangiriraho.
Mu kiganiro na RBA Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine, yasobanuye ko umwarimu uhemberwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye (A2) arava ku mafaranga y’u Rwanda 57.639 agere ku 108.488 kuko hiyongereyeho amafaranga 50.849 angana na 88%.
Uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya 1 cya kaminuza (A1) arava ku 136.895 Frw hiyongereho 54,916 (40%) akazajya ahembwa 191.811 Frw, mu gihe uhemberwa impamyabumenyi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza A0 arava ku 176.189 akagera ku 246.384 Frw.
Ku bijyanye n’imishahara y’abayobozi b’amashuri, Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye, ubumenyi rusange cyangwa irya TVET azajya ahabwa amafaranga y’u Rwanda 314.450, ni ukuvuga ko bongerewe 58%. Umuyobozi w’ishuri ribanza arava ku mafaranga y’u Rwanda 101.681 ajye ahembwa 152.525 kuko hongereweho 50%.
Abayobozi bungurije ari ushinzwe amasomo n’ushinzwe imyitwarire barava ku 176.189 Frw bajye ku 283.656 Frw bisobanuye ko bongerewe 61%. Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu mashuri y’imyuga arava ku 136.895 Frw ajye ahembwa 283.656 Frw kuko bongerewe 107%.
Ku bandi bakozi bafasha mu burezi (abanyamabanga n’abacungamutungo), ufite A0 arava ku mafaranga y’u Rwanda 176.195 ajye ku 225.440 Frw (inyongera ya 28%), mu gihe ufite A1 arava ku 136.895 ajye ku 163.556 Frw (inyongera ya 19%). Ufite A2 arava ku 57.639 Frw ajye ku 97.826 Frw akaba yahawe inyongera ya 70%.


NSENGIMANA Tharcisse says:
Kanama 2, 2022 at 10:53 amTurabashimiye rwose.
MUGIZENEZA Jean Paul says:
Kanama 2, 2022 at 11:58 amImana ihire Nyakubahwa HE Paul Kagame n’abandi bayobozi bamufasha kusa ikivi neza.
Icyo mbona cyo habayeho kunyurwa ku barimu n’abayobozi bayobora mu burezi,umwaka 1 urahagije ngo impinduka nziza kandi ifatika igaragarire buri wese.
Barimu bagenzi banjye,muze turusheho kugaragaza ko icyizere twagiriwe atari icy’ubusa.
Nifurije uwariwe wese uzanezezwa n’iyi nkuru na we azabone umugisha umugaragarira.