Niyo Bosco yashyize indirimbo ye ya mbere ya Gospel ahagaragara

Niyo Bosco yashyize indirimbo ye ya mbere ya Gospel ahagaragara

Umuhanzi uri mu bakunzwe n’abatari bake mu Rwanda yashyize ahagaragara indirimbo ye ya mbere ya Gospel yise ‘Dady God’, nyuma yo gufata umwanzuro agatangariza abakunzi be ko agiye kujya aririmba akanahimba indirimbo z’Imana gusa.

Uyu muhanzi yatangaje ko agiye guhindura uburyo yakoraga umuziki agakora indirimbo z’Imana gusa ubwo yari mu kiganiro ’Samedi Detente’ gitambuka kuri Radio y’u Rwanda.

Icyo gihe yagize ati: “Njye Imana yankoreye ibintu byinshi, hari ibintu byinshi yagiye insimbutsa, rero ntuzatungurwe nubona nafashe icyemezo cyo gukora Gospel gusa, ibindi nabyo bifite ababikora neza ku buryo ntabikoze nta gikuba cyaba gicitse. Njye ngiye gukora umuziki ufasha abantu, uramya ukanahimbaza Imana.”

Indirimbo Dady God, niyo ya mbere akoze kuva yatangaza ko ateganya gufata uwo mwanzuro, kuko indirimbo yaherukaga gushyira ku rubuga rwe rwa Youtube ni iyitwa ‘Ndabihiwe’ yashyizeho muri Werurwe 2024.

Muri iyo ndirimbo yashimangiraga ko igihe cyose yagerageje kwirwanirira ariko agasanga akeneye Imana kandi yabaga ihari ngo imufashe.

Hari aho yanditse ati: “Narwanaga intambara zikomeye, nibwiraga ko njye ubwanjye nzishoboye ndatsindwa cyane nsanga ari wowe nkeneye, none dore uko unyitaho.”

Ikomeza igira iti: “Burya wari uhari, igihe nari nayobewe, natakaye kandi nigunze kugeza ubwo wangeragaho mu gihe cyawe, ntawe nariwe kugeza ubwo wambaraga mu bawe, ubwo nari ngukeneye cyane narakubonye, ubuzima bwanjye ni ubuhamya, kubwira abantu ko wantunze inkoni ntabwo bijya bintera isoni.”

Ni indirimbo iri mu ndimi zitandukanye, zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’igiswayili, ikaba imaze umunsi umwe ishyizwe ahagaragara, aho imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi 100, ikunzwe n’abarenga ibihumbi 10.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44