Kayonza: Uwari utwaye magendu kuri moto yasanzwe ku muhanda yapfuye
Umuturage wo mu Karere ka Kirehe w’imyaka 24 y’amavuko yapfiriye mu Kagari ka Cyabajwa, Umurenge wa Kabarondo, mu Karere ka Kayonza, nyuma yo gukora impanuka ya moto yari atwayeho imyenda ya Caguwa. Uyu mugabo witwa Hakizimana yapfiriye mu Mudugudu wa Bitoma mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamdun Twizerimana, yabwiye Imvaho Nshya ko Hakizimana yari atwaye imyenda ya Caguwa, ariko akagenda ku muvuduko ukabije bikamuviramo gukora impanuka yamuhitanye.
Ati: “Aya makuru twayamenye saa kumi n’ebyiri za mugitondo, ubwo abaturage bari mu myitozo ngororamubiri bari bageze aho yaguye. Batumenyesheje inzego z’umutekano, zirahagera zisanga yari atwaye magendu ya Caguwa, agenda ku muvuduko ukabije, moto ikamugusha agahita apfa. Polisi yahageze ipima impanuka, umurambo utwarwa mu Bitaro bya Rwinkwavu.”
SSP Twizerimana yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, kuko bishobora kubakururira ibibazo birimo no gutakaza ubuzima.
Yagize ati: “Aba bantu batwara magendu cyangwa ibiyobyabwenge usanga bagenda nk’abihaze. Bagenda nabi mu muhanda, cyane cyane iyo birinda ko hari inzego z’umutekano zabahagarika ngo zibabaze ibyo batwaye. Turasaba ababikora kubihagarika bakava muri magendu, kuko uretse kuba bibagonganisha n’amategeko, binabateza ibyago nk’ibi birimo no kubura ubuzima.”
Yongeye kwibutsa ko bitemewe kwambutsa ibicuruzwa bizanwa mu gihugu mu buryo butemewe n’amategeko. Ati: “Amakuru y’ibanze agaragaza ko ibyo yari atwaye bidakorerwa mu gihugu kandi bitanyujijwe ku mipaka mu buryo bwemewe. Turasaba abaturage kwirinda kwambutsa ibicuruzwa bikurwa hanze y’igihugu bikazanwa mu buryo butemewe. Birabujijwe.”
Bamwe mu baturage bageze ahabereye impanuka bavuze ko basanze Hakizimana yamaze gushiramo umwuka. Nsanzumuhire Innocent yagize ati: “Nahageze mu bantu ba mbere kuko nari nazindutse. Nahahuriye n’abakoraga siporo, tubona umuntu ari mu muferege yapfuye. Ntabwo twamenye uko yaguye, kuko twasanze yamaze gupfa. Bigaragara ko yari yazindutse cyangwa yaraye agenda.”
Mukarugema Margarita na we yagize ati: “Twabanje gukeka ko yaba yatezwe akicwa, ariko twabonye ko ibyo yari atwaye nta muntu wari wabikozeho. Byatubereye urujijo, ariko Polisi yaje kuhagera isanga yaba yakoze impanuka.”
Moto n’imyenda nyakwigendera yari atwaye byajyanywe kuri Polisi, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma.
