Ngoma: Abafite amavuriro y’ingoboka barasabwa kuzuza neza inyemezabwishyu
Mu gihe bamwe mu bayobora amavuriro y’ingoboka mu Karere ka Ngoma bavuga ko bafitiwe umwenda w’amezi ane n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), kirabasaba kuzuza neza inyemezabwishyu bakabona kwishyurwa.
Abayobora ibyo bigo bataka ko batabona imiti yo guha ababa baje kwivuza ndetse no guhemba abakozi bikabagora, ariko bikaba bituruka ku kuba baba bujuje nabi inyemezabwishyu, RSSB ikabasaba kubikosora.
Umuyobozi w’ivuriro rya Nkanga riri mu Murenge wa Sake Mujyambere Ernest, yavuze ko Ikigo cy’Ubwiteganyirize giheruka kubishyura mu kwezi kwa Kamena, bikabagiraho ingaruka zo kudahembera abakozi ku gihe ndetse abarwayi babagana bakabura imiti.
Yagize ati: “Hari igihe kigera ukabura ubushobozi bwo kugura imiti bitewe nuko RSSB itwishyura itinze. Nk’ubu duheruka kubona amafaranga mu kwa 6, bigira ingaruka ku baturage baza bakabura imiti bitewe nuko dushobora kumara iminsi itatu tudafite imiti cyangwa rimwe na rimwe tukikora ku mufuka.
RSSB ku ruhande rwa mituweri batubereyemo arenga miliyoni 1.5 ariko twari tumaze igihe twirwanaho none ubushobozi bwarashize. Turabasaba ko batwishyura kandi bakajya babikorera ku gihe”.
Mujyambere Ernest yavuze ko hari bamwe mu bayobozi b’amavuriro y’ingoboka bakora amakosa buzuza inyemezabwishyu nabi biterwa no kuba nta mahugurwa babona ahagije kuva gahunda y’ikoranabuhanga ya RSSB yatangira.
Yagize ati, “Amahugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga rya RSSB twishyuza ni make kuko hari bagenzi banjye bampamagara bari kuzuzuza bashaka ngo mbafashe. Nange ntabwo byose ndabisobanukirwa neza ariko ndagerageza. Icyo dusaba ni uko bakongera amahugurwa ku gukoresha ririya koranabuhanga.”
Ubuyobozi bw’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda RSSB busobanura ko kutishyurwa byatewe n’ibibazo byagaragaye mu nyemezabwishyu kuva hatangira gukoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura, ibyo bigo bigasabwa kubikosora.
Buti: “Kuva hatangira gukoreshwa ikoranabuhanga mu kwishyura inyemezabwishyu z’amavuriro mu kwezi kwa 4, hagaragayemo ko hari amavuriro agenda yishyuza n’ibyo atari akwiye kwishyuza, kandi mu kubigenzura, urwego ayo makosa yakozwe yaba agambiriwe cyangwa ari ukwibeshya igihe agaragariye inyemezabwishyu isubizwa ivuriro ngo riyikosore”.
Bwongeyeho kandi ko iyo igarutse itakosowe yose yongera igasubizwayo ari naho amavuriro asabwa uruhare rwayo mu gukosora ibyo basabwe byose ndetse no mu kwirinda kohereza inyemezabwishyu zirimo amakosa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose yavuze ko iki kibazo nk’akarere bakizi ariko bakaba baragikoreye ubuvugizi muri RSSB.
Yagize ati, “Mu cyumweru gishize twakoranye inama n’aba bayobozi batubwira ikibazo cyuko Ikigo cy’Ubwiteganyirize gitinda kubishyura, na cyo gisobanura ko baba bijuje nabi inyemezabwishyu.
Ubwo nk’ubuyobozi ni igikorwa twafashe nk’ikibazo ku bufatanye n’inzego bireba turareba uko bikemurwa vuba”.
Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko iki kibazo cyatewe n’amakosa yagiye akorwa n’amavuriro mu kwishyuza inyemezabuguzi kikabasaba kwihutira gukosora neza izo bagiye basubizwa bakuzuza ibisabwa bitwararika.
Mu gukemura icyo kibazo, abakozi ba RSSB n’ab’amavuriro bazakomeza guhugurwa ku buryo ayo makosa yakwirindwa. Bityo igikorwa cy’igenzura kikihutishwa.
Amavuriro y’ingoboka (Postes de santé) yubatswe hagamijwe gufasha abaturage kubona serivisi z’ubuzima hafi no kugabanya umubare w’abarwariraga mu ngo kubera ko ibigo nderabuzima byari kure ya bamwe.
Mu Karere ka Ngoma hari kubakwa amavuriro y’ingoboka 15 mu mwaka wa 2023, 12 zikaba zaramaze kuzura zitwaye arenga miliyoni 980.
Izikiri kubakwa zikaba ziri ku rwego rwa kabiri aho zifite umwihariko wo kuvura amaso n’indwara z’amenyo.
FAUSTIN NSHIMIYIMANA