Ngendahimana wayoboraga RALGA yeguye

Ngendahimana wayoboraga RALGA yeguye

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2024, hasakaye inkuru yuko Ngendahimana Ladislas wari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe rihuza inzego z’ibanze n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yeguye ku nshingano ze.

Mu kiganiro kigufi ahaye Imvaho Nshya, ayemereye ko yeguye gusa nta byinshi atangaje ku iyegura rye. Agize ati: “Ni ibisanzwe […]”

Ladislas Ngendahimana yahawe inshingano zo kuyobora RALGA asimbuye Egide Rugamba ku mwanya w’Umunyamabanga Rusange (SG) w’iri shyirahamwe.

Ngendahimana yahawe kandi izi nshingano amaze igihe kitari gito akuriye itumanaho ndetse ari n’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ni inararibonye muri Politiki akaba ni umusesenguzi ariko by’umwihariko akaba azi neza inzego z’ibanze n’ imikorere yazo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Bwa mbere Umunyafurika yegukanye ikamba rya Miss Grand International 11 Ukwakira 2026 Saa 10:00
  2. Ngororero: Dr. Biruta yasabye abahinzi kongera umusaruro 10 Ukwakira 2026 Saa 17:29
  3. Cristiano Ronaldo yahagaritswe mu ikipe y’Igihugu ya Portugal 10 Ukwakira 2026 Saa 16:31
  4. Igitaramo cya Koffi Olomide muri Uganda cyasubitswe ku munota wa nyuma 10 Ukwakira 2026 Saa 15:15
  5. Abanya Kigali bazindukiye muri Siporo rusange idasanzwe 10 Ukwakira 2026 Saa 14:47