Ndimbati yagizwe umwere ku cyaha cyo gusambanya umwana

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 29, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati muri Sinema Nyarwanda wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana, yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ndetse runasaba ko yahita arekurwa.

Uyu mugabo uri mu bakanyujijeho muri Sinema Nyarwanda yatawe muri yombi ku ya 10 Werurwe 2022, nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rusanze mu byo yashinjwaga n’umugore wavugaga ko yamubyariye impanga birimo icyaha.

Uwo mugore yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko nyuma yo kubyarira Ndimbati yemezaga ko yamusambanyije amaze no kumusindisha agifite imyaka 17 y’amavuko, yanze kumufasha kurera abo bana

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 29, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE