NCPD: Hateganyijwe gukusanya amakuru y’abafite ubumuga mu buryo bw’ikoranabuhanga

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 14, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Abafite Ubumuga NCPD, Ndayisaba Emmanuel yatangaje ko hagiye gukorwa ibarura rizifashisha ikoranabuhanga mu kubarura abafite ubumuga bikazagira umumaro mu igenamigambi.

Kugira ngo icyo gikorwa kigende neza, hateguwe amahugurwa y’abakarani b’ibarura 447 bazakusanya amakuru y’abafite ubumuga mu Ntara zose z’igihugu.

Ndayisaba yagize ati: “Iri barura rizifashisha ikoranabuhanga rikazafasha mu igenamigambi rigamije gukemura inzitizi bahura nazo.

Yakomeje asobanura ko bizafasha mu gushakira ibibazo bahura na byo ibisubizo biboneye.

Yagize ati: “Ubu buryo bwa DMIS (Disability Management Information System) ugamije, kumenya umubare nyawo w’abantu bafite ubumuga n’ubwoko bwabwo, buzafasha NCPD n’abafatanyabikorwa bayo guhuza amakuru y’abantu bafite ubumuga no gufatanya gushaka ibisubizo bya buri kibazo, binyuze mu iteganyabikorwa rihuriweho”.

Yongeyeho ko buri karere gahagarariwe n’umukarani uzafasha muri icyo gikorwa, umwe muri buri Murenge hamwe n’Umukozi Ushinzwe iterambere ry’Abantu bafite Ubumuga mu Karere.

Biteganyijwe ko amahugurwa azasoza ku wa 17 Ukwakira 2023, abahuguwe bakazaba bamaze gusobanukirwa neza uko hazakorwa ikusanyamakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga ku bantu bafite ubumuga.

Ku bijyanye n’abafite ubumuga bwo kutabona kandi kuva tariki ya 12-15 Ugushyingo 2023 ni icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’Inkoni Yera.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 14, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE