Msgr Papias Musengamana yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Byumba

Msgr Papias Musengamana yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Byumba

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi Papa Fransisiko, yagize Mgr Musengamana Papias Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba, akaba yasimbuye Musenyeri Serviliyani Nzakamwita wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mgr Musengamana, usanzwe ari Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba yaravukiye muri Paruwasi ya Byimana, muri Diyosezi ya Kabgayi, tariki 21 Kanama 1967.

Yize amashuri abanza i Mwendo (1974-1982), akomereza ayisumbuye mu Iseminari Nto ya Kabgayi (1982-1988). Seminari Nkuru yayize i Rutongo (1988-1989) akomereza Filozofiya i Kabgayi (1989-1991), naho Tewolojiya ayiga i Yawunde muri Kameruni (1991-1996).

Yahawe Ubupadiri tariki 18 Gicurasi 1997.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44