Muri COP28, hatangijwe isoko ry’u Rwanda rya Karubone
“Ni intambwe ikomeye yo guteza imbere ibikorwa byo guhangana n’imihandagurikire y’ibihe no kongerera u Rwanda amahirwe ku Isoko rya Karubone.”
Ni ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc ubwo yayoboraga umuhango wo gutangiza Isoko ry’u Rwanda rya Karubone, ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023 i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), ahari kubera Inama 28 ya Loni yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP28).
Isoko ry’u Rwanda rya Karubone ritangijwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangiye kwigira ku bihugu byamaze gutera intambwe ku buryo bwo kuribyaza umusaruro, nk’isoko rigurishirizwaho gahunda zo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere hagamijwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Binyuze mu isoko rya karubone abantu ku giti cyabo n’imiryango itandukanye bagura toni z’imyuka ihumanya yakuwe mu kirere (carbon dioxide/C02) binyuze mu gushyigikira imishinga yashyiriweho kuyigabanya mu bihugu bitandukanye byinjiye kuri iryo soko.
Igiciro gishingira ku kiguzi cy’ingaruka z’iyo myuka ihumanya ikirere ku buzima n’imibereho by’abaturage, ubushakashatsi bushya bukaba bugaragaza ko ingaruka za karubone ku Isi ziyihesha ikiguzi cy’impuzandengo y’amadolari y’Amerika 3 kuri toni.
Mu gihe Isi iteganya kugabanya nibura toni miliyari 80 z’ibyuka bya CO2 bihumanya ikirere bitarenze mu mwaka wa 2050 nk’uko biteganywa mu Masezerano y’i Paris, bivuze ko Isi izaba irengeye miliyari 240 z’amadolari y’Amerika.
Gushyira ikiguzi ku byuka bigabanywa mu kirere, bigira uruhare rukomeye mu gushyigikira imishinga yitezweho kugabanya ibyuka bituruka mu bantu ikangiza ikirere.
Iyo myuka ihumanya ikunze kwiyongera igihe abantu bakoresheje ingufu zituruka ku gutema amashyamba, izituruka ku bikomoka kuri peteroli, gukoresha amashanyarazi aturuka ku ngufu zitisubira cyangwa uburyo bwo gushyushya no gukonjesha bukoresha amakara, amavuta na gazi.
Juliet Kabera, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), avuga ko itangizwa ry’Isoko ry’u Rwanda rya Karubone rigaragaza ukwiyemeza k’u Rwanda kandi rikanoroshya ubutwererane n’ibindi bihugu bugamije kugabanya ibyuka bihumanya ikirere nk’uko bikubiye mu ntego byiyemeje kugeraho (NDC).
Yagize ati: “Bisobanuye ko nk’uko bikubiye mu ngingo ya 6 y’Amasezerano y’i Paris, Guverinoma y’u Rwanda izabasha gukoresha amafaranga izakura mu isoko rya karubone azashorwa iganisha ku kugera ku ntego zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.”
Akomeza avuga ko binyuze mu masezerano y’i Paris, u Rwanda rwashyizeho gahunda iboneye yo kugirisha kuri iri soko ibyuka bihumanya bigabanywa mu kirere, ihereye ku kubaka inzego ndetse no kwandika iryo soko mu buryo bwemewe n’amategeko, mu kwirinda ko hajya habaho kubara nabi imyuka yacurujwe.
Yongeraho kandi ko u Rwanda rwashyize umukono ndetse runemeza amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye agamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (UNFCCC) mu mwaka wa 1992, Amasezerano ya Kyoto rwemeje mu 2005, Amasezerano y’i Paris yemejwe mu 2006 n’Iteka rya Perezida ryemeje ko ashyirwa mu bikorwa guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2016.
Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku kigero cya 38% binyuze mu ngamba zifatwa mu rwego rw’ubuhinzi, urw’ingufu, kwita ku myanda, inganda ndetse no gukoresha ibikoresho bimwe na bimwe.
Na none kandi u Rwanda rwiyemeje kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe mu nzego umunani z’ingenzi ari zo umutungo kamere w’amazi, ubwikorezi no gutwara abantu, ubucukuzi, amashyamba, imiturire, ubuzima ndetse n’izindi.
Byose bigamije kugabanya nibura toni miliyoni 7.5% z’ibyuka bihumanya ikirere bitarenze mu mwaka wa 2030, ugereranyije n’uko byazaba byifashe nta gikozwe, aho rwazohereza mu kirere toni miliyoni 12.1 z’ibyuka bihumanya ikirere.
Biteganyijwe ko toni miliyoni 3.15 zizagabanywa binyuze muri gahunda na politiki byashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, mu gihe toni miliyoni 4.35 zizagabanywa binyuze mu nkunga z’Umuryango Mpuzamahanga.
Kugira ngo izo ntego zigerweho, u Rwanda rwiyemeje gukusanya miliyari 11 z’amadolari y’Amerika, zirimo miliyari 5.7 z’amadolari y’Amerika zo gukumira ndetse na miliyari 5.3 zo kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.
Muri iyo ngengo y’Imari u Rwanda rwiyemeje gukusanya miliyari 4.1 z’amadolari y’Amerika, mu gihe miliyari 6.9 z’amadolari zitezwe kuva mu Muryango Mpuzamahanga.
Madamu Kabera yavuze ko isoko ry’u Rwanda rya Karubone riri mu buryo u Rwanda rwitezeho kwifashisha mu guharanira kwesa umuhigo nk’uko bikubiye mu ngingo ya 6 y’Amasezerano y’i Paris.
UZABUMWANA JEAN PAUL says:
Ukuboza 3, 2023 at 1:00 pmGood information about fighting against CO2