Muhanga: Impanuka y’ikamyo yahitanye babiri, 15 barakomereka

  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 11, 2026
  • Hashize ibyumweru 4
Image
Ikamyo yagonze twegerane iyirenza umuhanda babiri bahita bahasiga ubuzima

Abantu babiri bapfuye abandi 15 barakomereka mu mpanuka ikomeye yabereye mu Karere ka Muhanga ku mugoroba wo ku wa 10 Gicurasi 2026. Iyi mpanuka yabereye mu Murenge wa Cyeza, Akagari ka Kivumu, Umudugudu wa Busozi.

Ababonye iyo mpanuka iba, bavuga ko ikamyo ifite plaque RL 6682, yari iturutse mu mujyi wa Muhanga yagonze imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yari iturutse mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kuyigonga yayirengeje umuhanda bituma abantu babiri bari bayirimo bahita bahasiga ubuzima, abandi 15 barakomereka.

Umuturage witwa Kalisa Elia wabonye iyo mpanuka iba, yavuze ko ikamyo yamanutse ku muvuduko mwinshi  igeze mu ikorosi riri munsi y’isantere ya Kivumu hafi y’urugabano rwa Muhanga na Kamonyi ihagongera iyi twegerane iyirenza umuhanda ihita ishwanyagurika.

Yagize ati: “Yamanutse yiruka cyane, ibanza kugonga imodoka zari hariya haruguru, nyuma ikomeza iza isatira twegerane yazamukaga, umushoferi wayo yagerageje kuyihunga, ariko ikamyo irayikubita iyirenza umuhanda.”

Abari aho bavuga ko iyo modoka yahise ishwanyagurika bikomeye, babiri mu bari  bayirimo bapfira aho abandi barakomereka, imbangukiragutabara zahise zihagera zijyana abakomeretse kwa muganga, bamwe bajyanwa ku bitaro bya Kabgayi. Kalisa yakomeje agira ati:  “Twagerageje gutabara, ariko byari bikomeye cyane, hari abadupfiriye mu maboko, abandi bakomeretse bikabije.”

Umuvugizi wa Police  y´U Rwanda ishami rishinzwe  umutekano wo mu muhanda, SSP Emmanuel Kayigi, kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Gicurasi yemereye Imvaho Nshya, aya makuru avuga ko abantu babiri bahise bitaba Imana abandi 15 bagakomereka.

Yagize ati: “Impanuka twayimenye ko ikamyo yagonze imodoka itwara abagenzi ikayirenza umuhanda ku rugabano rwa Muhanga na Kamonyi, icyateye iyi mpanuka ntikiramenyekana neza, iperereza rirakomeje.” Yakomeje asaba abatwara ibinyabiziga kwitwararika, kugabanya umuvuduko no kwirinda umunaniro kuko ari bimwe mu bishobora guteza impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

  • HABIMANA Eric
  • Gicurasi 11, 2026
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE