Muhanga: Abacuruzi b’inyama 5 na Veterineri batawe muri yombi

Muhanga: Abacuruzi b’inyama 5 na Veterineri batawe muri yombi

Abacuruzi b’inyama 5 bo mu Mujyi wa Muhanga n’uwari uzigemuye i  Kigali baraye batawe muri yombi bazira gucuruza inyama bitazwi inkomoko yazo.

Bafashwe ku wa Mbere tariki ya 29 Mutarama 2024 hakaba harimo muganga w’amatungo mu Murenge wa Shyogwe usanzwe upima inka zabazwe ndetse n’Umuyobozi wa Koperative isanzwe ibagira mu ibagiro rya Misizi riherereye mu Murenge wa Shyogwe.

Amakuru avuga ko abafashwe bakurikiranyweho amakosa yo kubagira inka ahandi hatazwi zikagurishwa dore ko hafashwe imodoka yari izijyanye i Kigali.

Bivugwa ko inka zabagirwaga mu ngo z’abantu maze zigahabwa ibyangombwa by’uko zabagiwe mu ibagiro rya Misizi.

Kugeza ubu bivugwa ko kubona iguriro ry’inyama mu Mujyi wa Muhanga bigoranye kuko ahantu hose zicururizwa hafunze kubera ko ibagiro rya Misizi rifunze.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yemeza ko hafashwe abantu 5 barimo umushoferi w’imodoka itwara inyama witwa Nshimiyimana Augustin ufite imyaka 34 n’uwo bagendana witwa Dukuzumuremyi Gervais w’imyaka 44.

Hafashwe kandi Hakorimana Patrice ufite imyaka 45 ubaha inka mu Mujyi wa Muhanga bose bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba amatungo n’icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo.

Akomeza avuga ko Uwimana Betty ufite imyaka 52 akaba Umuyobozi w’Ibagiro rya Misizi na Kubwimana Patricie ufite imyaka 37 akaba muganga w’amatungo w’umurenge wa Shyogwe, bombi bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

Ibyaha bakekwaho bivugwa ko babikoze mu bihe bitandukanye aho bibaga inka barangiza bakazibaga, inyama zivuyemo bakazijyana i Kigali babifashijwemo n’Umuyobozi ushinzwe ibagiro rya Misizi n’Ushinzwe gukurikirana amatungo (Veterinaire) mu Murenge wa Shyongwe.

Icyaha cyo kwiba giteganwa n’ingingo ya 166 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko uwagihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kuva ku mwaka 1 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 ariko atarenze miliyoni 2, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cya 6 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ku bijyanye n’icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica biteganywa n’ingingo 190 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Umuntu wese ku bw’inabi wica cyangwa ukomeretsa bikomeye amatungo ye cyangwa ay’undi akabyemezwa n’urukiko ahanishwa igifungo kuva mezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku 300,000 ariko atarenze 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ku byaha byo guhimba, guhindura inyandiko bihanwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko uwagihamijwe n’urikiko ahanishwa Igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3 ariko atarenga miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RIB iributsa abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk’ibi birimo icyaha cyo kwiba, gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretsa cyangwa kuyica no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano yitwaje umwuga akora.

RIB ikaba inibutsa abantu kwirinda ibi byaha kuko bihanwa n’amategeko kandi ko ubikoze wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Aba bose bafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe dosiye yabo igiye gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Imodoka yafashwe ipakiye inyama za magendu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
lg

ubu uwashaka yarya imboga nibishyimbo naho inyama. ntakuzirera ziza uko nyine niyo mpamvu utanamenya niba atali izimbwa uguze cyangwa inka zipfishije

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44