Moctar yageze i Kigali gusura umukunzi we France Mpundu

Moctar yageze i Kigali gusura umukunzi we France Mpundu

Moctar, Umukunzi wa France Mpundu uherutse no kwegukana irushanwa rya ‘The Secret Story’, yageze i Kigali aho yaje gusura akanamenyana n’umuryango umukunzi we avukamo.

Ni uruzinduko akoze nyuma y’iminsi mike yambitse umukunzi we impeta y’urudashira akamusaba ko yazamubera umugore umuhango yakoreye kuri televiziyo ubwo bombi bari mu gace kabanziriza akanyuma k’iryo rushanwa bari barahuriyemo.

Moctar aje gusura umukunzi we nyuma y’uko bari baherutse guhurira mu bihugu birimo Bénin na Côte d’Ivoire, ubwo Mpundu yari mu ruzinduko rwo guteza imbere umuziki we muri icyo gihugu akagaragaza ko yishimiye guhura n’umukunzi we abinyujije ku mafoto yabo yasangije abamukurikira kuri Instagram tariki 17 Ukuboza 2025.

Mu mashusho yatangajwe na Moctar ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragazaga Mpundu ahagaze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali amutegereje amakuru ahari akavuka ko Moctar yageze i Kigali mu ijoro ry’itariki 29 Ukuboza 2025.

France Mpundu na Moctar baherutse kugirira ibihe byiza muri ‘The Secret Story’, ikiganiro cya Canal+, aho Mpundu yabaye uwa kane akanahambikirwa impeta mu gihe Moctar we yegukanye iri rushanwa akanatsindira Umutima w’Umunyarwandakazi Mpundu.

Hari hashize iminsi mike aba bombi bahuriye muri Côte d’Ivoire
Moctar aje gusura Mpundu mu Rwanda nyuma y’iminsi mike amwambitse impeta
Amashusho Moctar yasangije abamukurikira kuri Instagram
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44