Misiri: Inkongi y’umuriro yibasiye icyicaro gikuru cya Polisi

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 2, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Kuri uyu wa Mbere, inkongi y’umuriro yibasiye bikomeye icyicaro gikuru cya Polisi mu Misiri mu mujyi wa Ismailia, ikomeretsa abantu 38.

Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yatangaje ko nta mfu zahise zimenyekana ariko iyi nyubako ngo yari yuzuyemo abapolisi mu gihe umuriro watangiraga kwaka mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukwakira 2023.

Gusa ariko ubutabazi bwa mbere bwahageze inkongi yibasiye inyubako yose y’ubuyobozi bushinzwe umutekano wa Ismailia.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abantu bafungiraniye mu nyubako barira cyane batakira mu madirishya basaba ubutabazi.

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana ariko Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Mahmoud Tawfik yategetse ko hakorwa iperereza ndetse n’isuzuma ryihariye ku mutekano.

Ikinyamakuru France 24 cyanditse ko ntacyo abayobozi batangaje ku bijyanye n’umubare w’abapolisi n’abari bafungiye muri iyo nyubako mu ijoro ryose.

Inkongi z’umuriro zikunze kwibasira Misiri, kandi serivise z’ubutabazi ntizikunze gutangwa byihuse.

Muri Kanama 2022, inkongi y’umuriro w’amashanyarazi yahitanye abantu 41 bari mu rusengero rwa Cairo, muri Werurwe 2021, abantu 20 bishwe n’inkongi yibasiye uruganda rukora imyenda mu murwa mukuru, mu gihe mu 2020, inkongi ebyiri z’ibitaro zahitanye abantu 14.

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 2, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE