Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer yeguye 

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer yeguye 

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yatangaje ko yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ndetse no ku buyobozi bwa Labour Party, avuga ko igihe yari amaze ku butegetsi cyose yaranzwe no gushyira inyungu z’Igihugu imbere y’ibindi.

Mu ijambo yagejeje ku baturage ari imbere y’ibiro bya Minisitiri w’Intebe biri kuri 10 Downing Street, Starmer yavuze ko icyemezo yafashe atagishingiye ku nyungu ze bwite, ahubwo ko cyubakiye ku byo yemera ko ari byo byiza ku Bwongereza. Yagize ati: “Buri cyemezo nafashe nkiri ku butegetsi cyari kigamije gushyira Igihugu nkunda imbere.”

Mu ijambo rye ryasize benshi bakozwe ku mutima, Keir Starmer yashimiye by’umwihariko umugore we, Vic, amwita umuntu wabaye inkingi ikomeye mu rugendo rwe rwa politiki. Yagize ati: “Ndashimira cyane umugore wanjye w’agatangaza, Vic. Yambereye urutare n’inkingi ikomeye muri uru rugendo.”

Yanagarutse ku muryango we, agaragaza ko yifuza kuwumarana igihe kinini nyuma yo kuva ku buyobozi. Ati: “Ndashaka kuba umubyeyi mwiza uko nshoboye ku bana banjye beza, ari bo ishema n’ibyishimo byanjye.”

Kwegura kwa Starmer kuje nyuma y’igitutu gikomeye yari amaze iminsi ashyirwaho n’abayobozi n’abadepite bo mu Ishyaka rya Labour, by’umwihariko nyuma y’intsinzi ya Andy Burnham mu matora y’inyongera yabereye mu gace ka Makerfield, ibintu byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bw’ishyaka bushobora guhinduka.

Andy Burnham ategerejwe kurahirira kuba Umudepite kuri uyu wa Mbere, ndetse ari mu banyapolitiki bahabwa amahirwe menshi yo gusimbura Keir Starmer ku buyobozi bw’Ishyaka rya Labour Party no ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Keir Stammer yavuze ko umwanzuro wo kwegura yagugejeje no ku Mwami Charles III w’u Bwongereza
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48