Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse ibarura ry’Abavuzi gakondo

Minisiteri y’Ubuzima yahagaritse ibarura ry’Abavuzi gakondo

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko Ihuriro ry’abavuzi gakondo bakwiye kwirinda kubarura no guha ibyemezo abavuzi gakondo bibumbiye mu ihuriro ryabo (AGA Network Rwanda).

Muri iri huriro hashize iminsi havugwamo ubwumvikane buke bushingiye ku kutemera ubuyobozi bwatowe.

Nyirahabineza Gertulde wahoze ayoboye AGA Network Rwanda yirukanywe kubera amakimbirane yakomotse ku miyoborere mibi no kurigisa umutungo w’ihuriro bituma ahitamo gukora ku giti cye.

Minisiteri y’ubuzima yasohoye ibaruwa ku wa 27 Ugushyingo 2023, isaba Ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo guhagarika ibarura ryakorwaga.

Igira iti “Nshingiye kandi ku nyandiko zigaragaza amabarura ari gukorwa y’abavuzi gakondo mu bice bitandukanye by’igihugu rikozwe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo ryitwa AGA Rwanda Network, bakifashisha inzego z’ibanze, ngo zibaterere kashe ku rupapuro ruri gukoreshwa muri iryo barura ritatangiwe uruhushya n’urwego rubishinzwe.”

Iyo baruwa ikomeza igira iti “ Mbandikiye mbasaba ibi bikurikira; Guhagarika iri barura aho riri gukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu, guhagarika itangwa ry’ibyemezo ku bavuzi gakondo, riri gukorwa n’iri shyirahamwe, gutesha agaciro ibyangombwa byatanzwe n’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda(AGA Network Rwanda), no gusaba inzego z’ibanze zatanze ibyo byangombwa ko bigarurwa ku Biro byabiteyeho kashe.”

Kugeza ubu Nyirahabineza ntarashobora kugira icyo atangaza ku ibarura rivugwa ko yakoraga nyuma yo koherezwa na MNISANTE.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44