MINICOM yashishikarije abikorera kongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza

MINICOM yashishikarije abikorera kongera ibyo bakora mu bwinshi no mu bwiza

Ku Cyumweru, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Ngabitsinze Jean Chrysostome yashishikarije abikorera kongera umusaruro w’ibyo bakora mu bwinshi ndetse no mu bwiza, kugira ngo banashobore kubyohereza ku masoko mpuzamahanga.

Yabigarutseho mu Karere ka Rwamagana mu gikorwa cyo gusoza ku mugaragaro imurikabikorwa ry’Intara y’Iburasirazuba ryari riri kuba ku  nshuro ya 12 ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake ubukungu burambye”.

Yagize ati: “Tubashimiye uruhare mugira mu Iterambere ryanyu n’Igihugu muri rusange, nanabagira inama yo kongera ibyo mukora mu bwinshi no mu bwiza, ndetse mukagura amasoko mukanagera ku masoko mpuzamahanga”.

Mu ijambo rye, Minisitiri Ngabitsinze Jean Chrisostome yashimiye abategura iri murikabikorwa kuko abaryitabira bagenda biyongera buri mwaka, by’umwihariko urubyiruko n’abanyamahanga na bo bakitabira.

Abikorera baturutse hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragariza ababagana ibyo bakora byiganjemo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi no kongerera umusaruro agaciro, ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda, ubukorikori n’ibindi.

Uwavuze ahagarariye abikorera yavuze ko imurikabikorwa ari umwanya wo kunguka ubumenyi no kumenyekanisha ibyo bakora.

Yongeyeho ko koko bagiye kurushaho kubinoza, kugira ngo ibyo bakora binagere ku masoko mpuzamahanga.

NYIRANEZA JUDITH

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44