Melodie yahakanye ibyo guha Diamond Miliyoni 70 Frw ngo bakorane ‘Pom Pom’

Melodie yahakanye ibyo guha Diamond Miliyoni 70 Frw ngo bakorane ‘Pom Pom’

Bruce Melodie uri muri Tanzania mu ruzinduko rwo gukora umuziki we by’umwihariko kumenyekanisha indirimbo Pom Pom aheruka gukorana n’abarimo Diamond Platinumz uvuka muri icyo gihugu, yateye utwatsi amakuru amaze igihe avugwa ko hari amafaranga yishyuye uwo muhanzi kugira ngo bakorane bakorane iriya ndirimbo.

Bruce Melodie yasubije ibyo ubwo yari mu kiganiro na Radio Clouds FM, y’umuhanzi Ali Kiba cyabaye ku mugoroba w’itariki 29 Mutarama 2026, yagaragaje ko ari ibihuha ndetse ko iyo biba ikiguzi atari bubashe kukibona yari guha Diamond Platinumz bitewe n’urwego agezeho.

Yagize ati: “Mu Karere Diamond ni umuhanzi munini buri wese yakwifuza gukorana na we, afite impano, arakora cyane, benshi tumureberaho. Sinzi icyo wamwishyura bibaye kumwishyura ngo mukorane. Ayo muvuga ni amafaranga make cyane.”

Yomeje ati: “Ayo yaba ari amafaranga make kuri Diamond. Iyo ukoranye n’umuhanzi nkawe aguha abafana be, atuma abantu be bakumenya, rero ibyo ni ibintu utagura ndetse nta n’agaciro bifite. Buriya iyo muvuga ngo namwishyuye ibihumbi 50$[amafaranga y’u Rwanda miliyoni 70Frw] mba numva mumutesha agaciro.”

Pom Pom ni indirimbo Bruce Melodie yashyize hanze mu ijoro ry’itariki 01 Mutarama 2026, ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo The New year Groove yahuriyemo na The Ben,yayihuriyemo na Diamond Platinumz na Brown Joel, ikaba imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 4 mu gihe cy’ibyumweru bine gusa.

Bruce Melodie yerekeje Tanzania akubutse muri Kenya kwamamaza Pom Pom
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44