Masaka: Hakusanyijwe asaga miliyoni 30 mu bukangurambaga bwa Mituweli

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 26, 2023
  • Hashize amezi 9
Image

Abaturage bo mu Kagari ka Cyimo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro bakusanyije 30.699.000 FRW binyuze mu gitaramo cy’ubukangurambaga bwa Mutuelle de Sante, bwatangirijwe ku mugaragaro mu Kagari ka Cyimo.

Nyiramwiza Jeanne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyimo, yavuze ko hakusanyijwe 20,199,000Frw yishyuwe n’abaturage ubwabo n’izindi 10,500,000FRW zishyuwe n’abafatanyabikorwa.

Akomeza agira ati “Kugeza ubu nta muturage uzarembera mu rugo bose bafite ubwisungane mu kwivuza, bivuze ko twesheje umuhigo wa mituweli 100% muri uyu mwaka wa 2023-2024”.

Ayakusanyijwe yose muri ubu bukanguramba ni amafaranga y’u Rwanda 30,699,000. 

Hanagaragajwe uko Imidugudu n’Amasibo besheje umuhigo wa mutuweli, Umudugudu ku Mudugudu n’Isibo ku Isibo.

Isibo yaje ku isonga yarashimiwe, ihabwa igare rizajya riborohereza kugera ku baturage vuba. Umudugudu wabaye uwa mbere wahawe igare naho Umudugudu wabaye uwa kabiri wahawe telefoni (SmartPhone Samsung). 

Karungi Rebecca, Umuyobozi w’Ishami ry’Imibereho myiza mu Karere ka Kicukiro, yashimye igikorwa cyakozwe asaba abaturage b’Akagari ka Cyimo kugira ubufatanye mu kwitabira kwishyurira imiryango yabo mituweli no kwitabira gahunda za Leta zose.

Bamwe mu bitabiriye igitaramo cy’ubukangurambaga bwa mituweli mu Kagari ka Cyimo mu Murenge wa Masaka harimo abagize Inama Njyanama y’Umurenge wa Masaka n’ubuyobozi bw’Umurenge 

Hari kandi n’abagize Inama Njyanama y’Akagari ka Cyimo, abafatanyabikorwa batandukanye, abayobozi b’Imidugudu bose na ba Mutwarasibo, abayobozi b’amadini n’amatorero ndetse n’abaturage b’Akagari ka Cyimo.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Kanama 26, 2023
  • Hashize amezi 9
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE