Amajyepfo: Urubyiruko ruhamya ko gahunda yo kuhira yaruhaye imirimo

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 7, 2026
  • Hashize isaha 1
Image

Urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, mu Turere twa Gisagara na Huye ruvuga ko gahunda yo kuhira imyaka yatumye rubona akazi rwiteza imbere, ndetse binatuma rukora igenamigambi ry’ahazaza.

Bamwe mu bagize koperative y’urubyiruko mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, bibumbiye muri koperative Terimbere Rwabushakiro imaze imyaka igera ku 10, bavuga ko mbere bahingaga bibagoye, ariko aho Leta yabagejejeho uburyo bwo kuhira, ubu bizeye umusaruro mwiza.

Mazimpaka Xavier yavuze ko ubusanzwe bahingaga ariko bagakuramo umusaruro wa ntawo.

Ati: “Mbere yuko umushinga ugamije kongera umusaruro w’Ubuhinzi, kuwushakira amasoko no kwihaza mu biribwa SAIP II utugezaho amazi twahingaga gusa ngo turamuke, tuvangavanga imyaka aha mu gishanga, ari ibigori, n’ibishyimbo ugasanga utavuga uti nejeje ibilo by’ibishyimbo bingana gutya, ibigori se byari uguhingira amaramuko. Ariko kuva twagezwaho gahunda yo kuhira imaze imyaka 2, nibura nejeje ibitunguru bigera mu bilo 110, nkuramo amafaranga 110 000 byamfashije kugura mituweli n’itungo rigufi (ihene) ubu ryarungutse kuko ribyaye 3.”

Uwizeyimana Chantal wo mu Karere ka Gisagara mu Murenge wa Save, mu Kagari ka Shyanda wuhira imbuto, yavuze ko bituma hari ibikoresho by’ibanze yigurira atagisaba ababyeyi be, akaba afite intego yo kuzaguramo amatungo magufi.

Yagize ati: “Igihe maze hano nkora biramfasha, nabonye akazi ko kuhira imbuto hano muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, ku munsi mpembwa ibihumbi 2, tukayahabwa buri cyumweru. Yamfashije kwigurira iby’ibanze nkenera singitega ababyeyi amaboko kandi mfite intego yo kugura amatungo magufi nk’ihene akazamfasha gukomeza kwiteza mbere.”

Yakomeje avuga kandi ko urubyiruko rukwiye kwitinyuka ntirugire akazi rusuzugura kuko nta mafaranga aba make.

Mugisha Jean Marie Vianney umaze amezi 5 akora mu kuhira imbuto muri kaminuza gatolika y’u Rwanda yavuze ko amafaranga abona wamufashije korora inkwavu.

Yagize ati: “Buri munsi turuhira ntidusiba, aka kazi kamfasha kugira uko nakiteza imbere, natangiye ubworozi bw’inkwavu, mfite gahunda yo gukomeza kwagura uwo mushinga ndetse nkaba nakorora n’andi matungo magufi.”

Umubyeyi Marie yavuze ko buhira bakoresheje umupira babikesha kuba SAIP yarabahaye amazi akogotwa n’imashini.

Yagize ati: “Umushinga SAIP waduhaye amazi byadufashije kubona akazi, ku munsi uwakoresheje umupira ahembwa 1 500 Frw naho ahuhirwa hakoreshejwe arozwari agahembwa 2 000 Frw. Duhembwa buri cyumweru kandi bidufasha kwikenura.”

Ushinzwe ubuhinzi muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ishami rya Save riherereye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Save, mu Kagari ka Gatoki, ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi, Ntihabose Cleophas yavuze ko ubuhinzi bakora bwatumye batanga akazi by’umwihariko ku rubyiruko.

Yagize ati: “Mbere twahingaga gakondo, tukavangavanga imyaka nk’ibishyimbo n’ibigori bitatangaga umusaruro, izuba ryaracanaga imyaka ikuma, imvura yagwa ari nke bikarumba, ariko aho SAIP iziye yaduteye inkunga ya miliyoni 72 Frw hazamurwa amazi aturuka mu gishanga cya Rwasave, hariyo imashini iyazamura akaza muri damu, noneho akadufasha kuhira mu gihe cy’izuba. Twe uruhare rwacu ni miliyoni 24 Frw. Abakozi bose hamwe ni 80 muri bo 60% ni urubyiruko rwiganjemo igitsina gore ku kigero cya 80%.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, yashimye uwo mushinga wahaye abaturage amazi yo kuhira, anashimangira ko ibyo bituma urubyiruko rubona akazi.

Yagize ati: “Amakoperative umubare wayo munini ni uw’abagore nk’iyo mu Murenge wa Ruhashya, usanga 53% ari abagore kandi bigenda bifasha umuryango kwiteza imbere kandi muri ubu buhinzi icyo dushima ni uko urubyiruko rudasigara inyuma.”

Amahugurwa menshi atangwa na SAIP mu kongerera ubumenyi abahinzi, hari ubuhumbikiro bwagiye bukorwa by’umwihariko ku biti by’imbuto, ku bufatanye n’amakoperative kugira ngo bikorwe n’urubyiruko tugende tubona n’urubyiruko rujya mu bikorwa by’ubuhinzi, kuko ubuhinzi ni umwuga ushobora kubateza imbere mu gihe wakozwe neza kandi nabo bawushyizemo umwanya wabo.”

Ubwo buhinzi bwatangiye muri Mutarama 2026, bukorwamo n’abakozi buhira ku buso bwa hegitari 10, buhinzeho binyomoro 16 000 ahateganywa kuba bazasuraraho nibura toni 7 n’amatunda 5 500 bamaze gukuramo toni 1 n’ibilo 200 mu gihe yo hateganywa kuzasarurwaho toni 12.

Urubyiruko ni rwo rwiganje mu mirimo yo kwita kuri izi mbuto
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Sebutege Ange, ahanya ko urubyiruko ruhuzwa n’amahirwe rukabona akazi karufasha kwiteza imbere
Iha ni ho amazi ajya iyo amaze gukogotwa n’imashini, akanyura mu miyoboro ajyanwa kuhira mu mirima
Umurima uhinzemo amatunda
Ntihabose Cleophas ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’ubuhinzi bw’ibinyomoro n’amatunda bihinze kuri hegitari 10
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kanama 7, 2026
  • Hashize isaha 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE