Madamu Jeannette Kagame yafunguye Inzu y’Amateka ya Jenoside ku Rwibutso rwa Ntarama

Madamu Jeannette Kagame yafunguye Inzu y’Amateka ya Jenoside ku Rwibutso rwa Ntarama

Madamu Jeannette Kagame yafunguye ku mugaragaro Inzu y’Amateka y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Gicurasi 2026, aho cyabanjirijwe no gushyira Indabo ku mva ndetse no kunamira Abatutsi barenga 5 000 bazize Jenoside, bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Ntarama.

Iyo nzu y’amateka yitezweho umusanzu uzafasha mu kubika, kubungabunga no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kurinda ku buryo itazongera kubaho ukundi. Umuyobozi ushinzwe kwibuka no kurwanya Jenoside muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Ingabire Veneranda yavuze ko ari inzu irimo amateka y’ibyiciro 3.

Ati: “Ni inzu irimo amateka navuga ko ari mu bice bitatu, ni inzu igaragaza amateka y’igihe Abanyarwanda babanaga neza, ikagaragaza isenyuka ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, ikagaragaza mu gihe cy’ubukoloni uko byagenze, muri Repubulika ya 1 n’iya 2.

Igice cya kabiri hatwereka uburyo Jenoside yateguwe cyane cyane mu gace k’u Bugesera n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.

Igice cya gatatu kikatwereka uburyo Jenoside yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA- Inkotanyi ndetse n’urugendo rwo kwiyubaka rw’umuryango nyarwanda.”

Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama rubaye urwa gatatu mu Gihugu rufite Inzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’urwa Kigali ku Gisozi n’urwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yavuze ko hanatangiye gahunda yo kubaka Inzu z’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku nzibutso umunani zo ku rwego rw’Igihugu, haherewe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyange.

Madamu Jeannette Kagame yafunguye Inzu y’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi iri ku Rwibutso rwa Ntarama
Inzu y’Amateka iri ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama yashyizwemo ibimenyetso byo mu byiciro bitatu
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44