Louise Mushikiwabo, mu bazita izina abana b’ingagi 20 bavutse uyu mwaka

Louise Mushikiwabo, mu bazita izina abana b’ingagi 20 bavutse uyu mwaka

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa Louise Mushikiwabo, yitezwe mu muhango wo Kwita Izina aho azita umwana umwe mu bana b’ingagi 20 bavutse muri uyu mwaka.

Ni umuhango utegerezanyijwe amatsiko menshi kuri uyu wa Gatanu taliki ya 2 Nzeri 2022, akaba ari wo wa mbere ugiye kubera mu Kinigi imbonankubone nyuma y’imyaka ibiri ishize ukorerwa ku ikoranabuhanga mu rwego rwo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Mubandi bamaze gutangazwa harimo, Abanyarwanda nk’Umusifuzi Mpuzamahanga Mukansanga Salima, Umunyamideli washinze inzu y’imideli ya Moshions Turahirwa Moses, rurangirwanwa mu masigana y’imodoka akaba n’umunyamakuru wa Sky Sports Naomi Schiff, n’abanyamahanga nka Gilberto Silva wakiniye Arsenal yo mu Bwongereza, Umuyobozi Mukuru wungirije wa IUCN Stewart Maginnis,

Kuri ubu hamaze kumenyekana abagera kuri 15 bazita amazina, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB kikaba gikomeje gutangaza abazita amazina bose binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Abakomeje gutangazwa barimo ibyamamare muri ruhago, umuziki, sinema ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye ziganjemo izirengera ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44