Leta y’u Rwanda yateguye guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya Peteroli

Leta y’u Rwanda yateguye guhangana n’izamuka ry’ibiciro bya Peteroli

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu, yahumurije Abanyarwanda agaragaza ko hari ingamba Leta ikomeje gushyiraho kugira ngo ihangane n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bikomeje kuzamuka.

Ni nyuma y’uko hashize igihe gito Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rutangaje izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byatangiye gukurikizwa zwa ku wa 17 Mata 2026, aho litiro ya lisansi yazamutse ikagera kuri 2,938 FRW (ivuye kuri 2,303 FRW) naho mazutu ikaguma kuri 2,205 FRW. Ibyo biciro bikaba byarazamutse hashingiwe ku izamuka rya peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Ni ibintu byateye ubwoba benshi kuko abenshi mu bacuruzi batangiye kongera ibiciro by’ibintu bitandukanye kugeza n’ubwo tariki 21 Mata 2026, Minisiteri y’Ibikorwa remezo, yatangaje ko Leta igiye gufatira ingamba abakomeje kuzamura ibiciro bitwaje intambara ya Iran, agaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari byo byazamutse n’ibyo ikoreshwamo gusa.

Ubwo yari mu kiganiro na TV na Radio 1, kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu, yagaragaje ko Leta ikomeje gushyiraho ingamba zo guhangana n’ingaruka z’iryo zamuka ry’ibiciro.

Yagize ati: “Icyo navuga ku bijyanye n’ingaruka z’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli, kuva ibyo bihe bidasanzwe byatangira Leta y’u Rwanda ifite itsinda rikurikirana umunsi ku munsi ibibazo bihari rikareba ingaruka byateza rigafata ingamba zidufasha twese hamwe nka guverinoma zidufasha mu guhangana n’izo ngaruka.”

Akomeza agaragaza ingaruka bizatera ku bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda kuko ari igihugu kidakora ku nyanja, agaragaza ko harimo kuba Peteroli izabura ibintu bimwe na bimwe bigahagarara ndetse hakabaho n’izamuka ry’ibiciro by’ibiyikomokaho icyakora agaragaza ingamba bafite nka Leta.

Ati: “Icyo twiyemeje kiruta ibindi ni uko Peteroli itagomba kubura ku isoko ry’u Rwanda, turakora ingamba zose ku buryo itabura, ishobora guhenda ariko ihari. Ni ukuvuga ko icyemezo cyose twafata tugomba gufata igituma Peteroli itabura.”

Amb Uwihanganye akomeza avuga ko mu bindi iryo tsinda rirebaho ari ukumenya ibyo bemeza ko byinjira mu gihugu ariko kuva muri Gashyantare 2026, ibibazo bahuriramo na byo ari uko hari igihe amato azanye ibyo batumije akererwa cyangwa yagera mu nzira akavuga ko atagikomeje.

Yakomeje ateguza ko inzira z’imodoka zitwara abantu mu buryo rusange zigiye kongerwa kugira ngo uzaparika imodoka zabo bagakoresha imodoka rusange azabona ko yabonye serivisi nziza nk’iyo yabonaga akoresheje imodoka ye.

Amb. Uwihanganye yasoje avuga ko ububiko bw’igihugu bwa Peteroli butarahungabana kandi akurikije n’ingamba bafite butazigera buhugungabana kuko bizafasha mu kurinda ihumana ry’ikirere cy’u Rwanda.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44