Leta yatanze ifumbire ya DAP ku buntu hagamijwe kongera umusaruro

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2023
  • Hashize umwaka 1
Image

Leta yatanze ifumbire mvaruganda ya DAP kuri Nkunganire ya 100% yo gushyira mu bigori, kugira ngo umusaruro w’ubuhinzi wiyongere.

Mu Karere ka Muhanga, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice ari kumwe n’Ubuyobozi w’Akarere n’inzego z’Umutekano bifatanyije n’abahinzi bo muri Koperative IABM Makera mu gikorwa cyo kubagara no gutera ifumbire mu bigori bihinze ku butaka buhuje bungana na hegitari 90.

Ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa DAP yatewe kuri uyu wa Mbere yatanzwe na Leta yunganiwe 100% mu rwego rwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024A

Mu butumwa yagejeje ku baturage nyuma y’igikorwa cyo gutera ifumbire, Guverineri Kayitesi Alice yabanje gushimira Umukuru w’Igihugu wahaye abahinzi ifumbire ku buntu mu rwego rwo kubafasha kubona umusaruro uhagije.

Yabakanguriye kuyikoresha neza no gufata neza imirima yatewemo ifumbire.

Ati: “Nshimiye Umukuru w’Igihugu wahaye abahinzi ifumbire kubbuntunkugira ngo bibafashe kubona umusaruro mwinshi. Muyikoreshe neza Kandi mufate neza iyi mirima itewemo ifumbire”.

Yagarutse kandi kuri gahunda za Leta, asaba abaturage kwitabira guhinga ubutaka bwose budahinze, gutanga ubwisungane mu kwivuza ku gihe, gushyira abana bose mu mashuri no kwirinda amakimbirane mu miryango.

NYIRANEZA JUDITH

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 7, 2023
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE