Kuvuguruzanya kwa Trump na Iran bikomeje kwibazwaho

Kuvuguruzanya kwa Trump na Iran bikomeje kwibazwaho

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko kuri uyu wa 30 Kamena 2026, hateganyijwe ibiganiro na Iran bibera muri Qatar, ariko Iran yabiteye utwatsi ivuga ko nta biganiro ariko yohereza i Doha itsinda ry’impuguke kugira ngo riganire ikibazo cy’umutungo wa Iran wafatiriwe.

Uku kuvuguruzanya  kwatumye  bamwe mu basesenguzi ba Associated Press bagaragaza ko ibi bigaragaza kudahuza kw’impande zombi ngo hashakwe umuti w’intambara yatangiye muri Gashyantare.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran yahakanye yivuye inyuma  ko hari inama iyo ari yo yose iteganyijwe guhuza Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ishimangira ko itsinda ry’impuguke riri i Doha ku zindi mpamvu.

Ni mu gihe Perezida Trump yavuze ko Iran ari yo yasabye inama i Doha, avuga ko intumwa yihariye ya Amerika, Steve Witkoff, n’umujyanama we Jared Kushner bitabira ibyo biganiro byo ku rwego rwo hejuru.

Iran na Amerika mu cyumweru gishize byongeye gukozanyaho ariko mbere yaho byari byarasinye amasezerano y’agahenge akubiyemo ingingo zitandukanye impande zombi zizubahirizwa mu guhagarika intambara.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Impamvu Santha yakoresheje Ricky Ozil mu mashusho y’indirimbo ye 5 Ugushyingo 2026 Saa 14:10
  2. Cristiano Ronaldo yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal  5 Ugushyingo 2026 Saa 13:54
  3. Al Hilal SC na Rayon Sports zaguye miswi mu mukino uryoheye ijisho (Amafoto) 4 Ugushyingo 2026 Saa 22:56
  4. Rusizi: Umugabo bamusanze mu ishyamba yapfuye 4 Ugushyingo 2026 Saa 20:13
  5. Tanzania: Wini yashyize hanze indirimbo nyuma yo gusinya muri Label nshya 4 Ugushyingo 2026 Saa 17:30