Kurengera ibishanga ni ukurengera abatuye Isi – Minisitiri Mujawamariya
Minisitiri w’ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc, yagaragaje ko kurengera ibishanga bihura no kurengera abatuye Isi. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024 mu gikorwa cy’umuganda wa nyuma w’ukwezi ari na wo wa mbere muri uyu mwaka wa 2024 wabereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gikondo mu Kagari ka Kinunga mu Mujyi wa Kigali.
Ni umuganda witabiriwe na Ngabitsinze Jean Chrysostome Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi DCG Jeanne Chantal Ujeneza, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza n’ubukungu Urujeni Martine, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine ndetse n’inzego z’umutekano.
Bafatanyije n’abaturage gutema ibihuru no gutoragura imyanda mu gishanga cy’ahahoze inganda.
Mu ijambo Minisitiri Mujawamariya yagejeje ku bitabiriye Umuganda yagize ati “Ndabibutsa ko kurengera ibishanga ari ukurengera abatuye Isi. Ndabasaba kuzagira uruhare mu bikorwa byo gutunganya iki gishanga no kukibungabunga”. “.
Biteganyijwe ko iki gishanga kizatangira gutunganywa mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.
Umuganda wahujwe n’Umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibishanga. Insanganyamatsiko igira iti ‘Ibishanga bifashwe neza ni izingiro ry’imibereho myiza ya muntu’.
Mukarugira Hope umwe mu bitabiriye umuganda rusange yabwiye itangazamakuru ko urubyiruko narwo rufite inshingano zo kugira uruhare mu kubungabunga igishanga mu rwego rwo kurengera Isi nkuko babisabwe.
Amafoto: Ntwari Anaclet