Kubura amazi mu gihugu byatewe n’igabanyuka ry’amazi ya Nyabarongo- Dr Gasore

Kubura amazi mu gihugu byatewe n’igabanyuka ry’amazi ya Nyabarongo- Dr Gasore

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yemeye ko mu Mpeshyi ya 2025, amazi yabuze bikabije hirya no hino mu gihugu, ariko icyo kibazo ngo cyatewe n’igabanyuka ry’amazi y’umugezi wa Nyabarongo kandi kigiye gushakirwa umuti.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr. Jimmy Gasore, yavuze ko inkomoko y’ibura ry’amazi  ryatewe n’umugezi wa Nyabarongo  kandi inganda zirimo urwa Kanzenze na Nzove ari ho ziyakomora.

Minisiteri y’Ibikorwa remezo itangaje ibyo mu gihe hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali bamaze igihe bijujutira kubura amazi ndetse yaboneka hakaba inkomati,  naho abatuye mu bice by’ibyaro bakanywa, bakanakoresha amazi mabi y’ibishanga.

Minisitiri Dr. Gasore yasobanuye ko ubu bari kureba uburemere bw’icyo kibazo n’uburyo cyavugutirwa umuti.

Mu kiganiro na RBA yagize ati:” Twabonye ko ikibazo gikomeye dufite ari igabanyuka ry’amazi y’umugezi wa Nyabarongo kandi inganda dufite niho zikomora amazi haba urwa Kanzenze n’urwo mu Nzove. Mu by’ukuri amazi yaragabanyutse cyane akaba ari ikibazo kiduhangayikiishije  ariko Leta iri gushaka ibisubizo birambye byo kugira ngo iki kibazo gikemuke mu mujyi wa Kigali n’ahandi mu gihugu.”

Avuga ko ubusanzwe mu gihe cy’Impeshyi amazi agabanyuka bitewe nuko haba harakoreshwaga ay’imvura mu bikorwa byo kuhira ubusitani, gukora amasuku n’ibindi ariko icyo gihe aba atakiboneka.

Icyakora yemeza ko nyuma yo kubona impamvu yabiteye hagiye gushakishwa igisubizo kirambye.

Imvaho Nshya hari inkuru yakoze za bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’igihugu bataka kubura amazi meza ndetse n’abonetse adasukuye ijerekani ikagurwa amafaranga y’u Rwanda 400 cyangwa akarenga.

Ikibazo cy’ibura ry’amazi kigiye gushakirwa umuti
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44