Komisieri Humphrey yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Komisieri Humphrey yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya  31 Mutarama 2024, Komiseri w’Ubucuruzi mu Bwongereza ushinzwe Afurika, John Humphrey, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Kuri uru rwibutso, uwo muyobozi yasobanuriwe ,amateka yaranze u Rwanda by’umwihariko ay’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yafashe umwanya wo kunamira no guha icyubahiro abasaga miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi 100 gusa yo mu mwaka wa 1994.

Humphrey ni umwe mu ntumwa z’u Bwongereza zitabiriye Inama y’Ubucuruzi ihuza icyo gihugu n’u Rwanda isoza kuri uyu wa Gatatu. 

Ni mu gihe ku wa Mbere Perezida Paul Kagame yari yakiriye John Humphrey ari kumwe na Lord Popat, Intumwa ya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mu by’ubucuruzi mu Rwanda.

Muri Village Urugwiro, ibi biganiro byanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Francis Gatare n’Umujyanama Mukuru mu Biro bya Perezida wa Repubulika ushinzwe imirimo yihariye, Prof. Nshuti Manasseh.

U Bwongereza bufatanya n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye zirimo iterambere ry’abaturage, aho bwafashije u Rwanda mu rugendo rwo kurandura ubukene, guteza imbere uburezi, kwita ku mibereho myiza y’impunzi n’ibindi, binyuze mu Kigega cy’Abongereza cy’Iterambere DFID na UK AID.

Ubuyobozi bwa DFID bwishimira gukorana n’u Rwanda kuko abayobozi barwo bashyira imbere kurandura ubukene no kugera ku ntego z’iterambere rirambye muri rusange.

U Rwanda rwinjiye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) mu mwaka wa 2009, nyuma y’imyaka 15 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho rwari rukirimo kugerageza kubaka ubukungu bwarwo n’umubano mpuzamahanga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44