Kiyovu Sports yasinyishije rutahizamu LoLa Kanda Moïse

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 3
Image

Ikipe ya Kiyovu Sports yatangajwe ko yasinyishije rutahizamu w’Umunye-Congo LoLa Kanda Moïse wakiniraga Gicumbi FC, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri. Iyi kipe yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Kamena 2026, binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Yagize ati: “Imashini nshya y’ibitego yahageze. Uhawe ikaze Lola Kanda Moïse. Uyu mukinnyi usatira izamu yasinye imyaka ibiri mu Muryango w’Urucaca.”

Uyu mukinnyi ukina asatira ni umwe mu bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 aho yatsinze ibitego umunani akanatanga undi kuri bagenzi be wavuyemo igitego.

Yabaye umukinnyi wa mbere usinyiye Kiyovu Sports muri iyi mpeshyi. Ni mu gihe iheruka kongerera amasezerano y’imyaka ibiri abakinnyi batanu ari bo Nzeyurwanda Djihad, Byiringiro David ’Kamoso’, Chérif Bayo, Nsanzimfura Keddy na Mbonyingabo Régis.

LoLa Kanda Moïse yerekeje muri Kiyovu Sports
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE