U Bushinwa bwahannye Abadepite ba Nouvelle-Zélande kubera Taiwan

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 8
Image

U Bushinwa bwafatiye ibihano Abadepite bane ba Nouvelle-Zélande bubabuza kwinjira ku butaka bw’icyo gihugu mu gihe kingana n’umwaka, bazira uruzinduko baherutse kugirira muri Taiwan nkuko byemejwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Nouvelle-Zélande.

Kuri uyu wa 04 Kamena 2026, BBC yatangaje ko abo Badepite bamenye ko bafatiwe ibihano nyuma yo kuva muri urwo ruzinduko rwabaye muri Gicurasi, ariko Ambasade y’u Bushinwa yatangaje ko ibyo bihano bishobora kuvanwaho cyangwa bikagabanywa mu gihe basaba imbabazi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Nouvelle-Zélande, Winston Peters, yavuze ko batunguwe n’ibihano bafatiwe cyane ko ari ubwa mbere  u Bushinwa bufatiye ibihano Abadepite b’icyo gihugu ntibemererwe kwinjira mu Bushinwa.

Ambasade y’u Bushinwa muri Nouvelle-Zélande yavuze ko ibyo bihano byafashwe  kubera ko abo badepite birengagije impungenge zikomeye z’u Bushinwa bagakomeza kujya muri Taiwan nk’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Iyo ambasade yavuze ko urwo ruzinduko rumeze nko gushyigikira ubwigenge bwa Taiwan kandi ibyo bifatwa nko kwivanga mu bibazo by’imbere mu Bushinwa.

U Bushinwa bufata Taiwan nk’igice cy’ubutaka bwayo ndetse ntibukunze kurebana neza n’ibihugu bigirana ubushuti na Taiwan.

Mu myaka ishize u Bushinwa bwafatiye ibihano Abanyapolitiki bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika basuye Taiwan barimo Nancy Pelosi, wahoze ayobora Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika n’abandi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE