Indonesia: Minisitiri wamaze amasaha icumi ahatwa ibibazo yafunzwe

Indonesia: Minisitiri wamaze amasaha icumi ahatwa ibibazo yafunzwe

Indonesia yatangaje ko yataye muri yombi Minisitiri wungirije ushinzwe abinjira n’abasohoka, Silmy Karim azira ruswa  nyuma yo kumara amasaha icumi ahatwa ibibazo n’inzego  zishinzwe iperereza. Amakuru yo gufatwa kwe yatangajwe kuri uyu wa 04 Kamena 2026, nyuma y’umukwabu Leta yakoze hagamijwe guhiga abanyereza umutungo n’abawusesagura mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane uruhare rwe n’urw’abandi bayobozi bakekwaho ibikorwa bya ruswa.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko Umuvugizi w’urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Indonesia, Budi Prasetyo, yemeje ifatwa rya Silmy Karim bikaba bikekwa ko ibyo byaha yabikoze hagati ya 2023-2024 ku butegetsi bwa Joko Widodo wahoze ayobora icyo Gihugu.

Uyu muyobozi afunzwe nyuma y’umunsi umwe gusa Ubushinjacyaha Bukuru bwa Indonesia butaye muri yombi Dadan Hindayana, wahoze ayobora ikigo gishinzwe gutanga amafunguro ahashya imirire mibi ndetse n’abandi bantu babiri bakekwaho kuba abafatanyacyaha.

Muri Mata 2026, na bwo uwari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuvunyi yatawe muri yombi azira ruswa nyuma y’iminsi itandatu gusa ashyizwe kuri uwo mwanya.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Mali yatsinze Amavubi, ibona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 17 Ugushyingo 2026 Saa 23:56
  2. Mozambique: Venâncio wahataniye kuba Perezida ashobora gufungwa 17 Ugushyingo 2026 Saa 20:22
  3. ‘PawPaw’ yanenze abanyapolitiki bahindura kwiyamamaza imyidagaduro 17 Ugushyingo 2026 Saa 16:54
  4. Zuba Ray: Kuva mu bwoba bwo muri korali kugera ku rubyiniro rwa ‘BK Arena’ 17 Ugushyingo 2026 Saa 15:55
  5. U Rwanda ruri imbere mu birebana no kwishyura imyenda 17 Ugushyingo 2026 Saa 15:42