Element mu byishimo byo guhabwa ishimwe rya Apple Music

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 8
Image

Umuhanzi ubifatanya no gutunganya umuziki Mugisha Fred Robson uzwi nka Element Eleéeh, ari mu byishimo nyuma yo kuba Umunyarwanda wa mbere wahawe ishimwe rya Apple Music Up Next East Africa, gahunda igamije kuzamura no kumenyekanisha impano z’abahanzi bafite ejo hazaza heza ku rwego mpuzamahanga.

Gutoranya umuhanzi muri gahunda ya Apple Music Up Next East Africa, ntabwo abisaba cyangwa ngo abihatanire ahubwo atoranywa n’itsinda ry’abanditsi ba Apple Music rikurikirana umuziki wo mu karere. Iyo batoranya umuhanzi hashingirwa ku mpano ye, umwihariko w’umuziki akora, uburyo agenda amenyekana no gukura mu rugendo rwe rw’umuziki, hamwe n’icyizere cyo kuba yagera ku rwego mpuzamahanga.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga mu ijoro ry’itariki ya 3 Kamena 2026, Element Eleéeh yagaragaje amaragamutima ye avuga ko gutoranywa muri gahunda Apple Music bitagarukira gusa ku cyubahiro, ahubwo bimuhaye inshingano ikomeye zo guhagararira u Rwanda, umuco n’amateka byarwo mu buryo bw’ukuri.

Yanditse ati: “Nishimiye cyane gutoranywa muri gahunda ya Apple Music Up Next East Africa nk’umuhanzi wa mbere w’Umunyarwanda uhawe iri shimwe. Ni urubuga rukomeye rutuma inkuru zacu, umuziki wacu ndetse n’umuco turimo kubaka bimenyekana ku rwego mpuzamahanga.”

Akomeza agaragaza ko gutoranywa mu bahawe iryo shimwe bimuhaye izindi nshingano bitari gusa kuba ahawe urubuga rwo kugaragaza icyo ashoboye nk’umuhanzi gusa.

Ati: “Ni intambwe isobanuye byinshi kurusha guhabwa ishimwe. Ni inshingano yo guhagararira aho nkomoka mu kuri no gukomeza gutera imbere. Ubuhanzi bwanjye ni bugari, bwuje gutinyuka kandi bugamije kuzana impinduka. Sinahisemo gukurikira ibyo abandi basanzwe bakora, ahubwo nje kwagura imbibi, kubaza ibibazo no kuzamura urwego rw’ibishoboka.”

Element yanashimagije umwaka wa 2026 avuga ko ari umwaka wo gukura no gutera indi ntambwe mu rugendo rwe rw’umuziki, asezeranya abafana be ko bazabona ibikorwa bishya birimo umuziki mushya, inkuru zisumbuyeho ndetse n’imikoranire izahuza Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Isi muri rusange.

Iyo atoranyijwe ahabwa ubufasha mu kwamamazwa ku rubuga rwa Apple Music binyuze mu rutonde rw’indirimbo zirushyirwaho, ibiganiro n’ibindi bikorwa bigamije kumufasha kugera ku bafana benshi no kurushaho kumenyekana ku rwego rw’Isi.

Element yatoranyijwe muri Apple Music Up nyuma y’igihe gito yegukanye igihembo cya Afrima
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Kamena 4, 2026
  • Hashize amasaha 8
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE