Kigali: Hagaragajwe amacumbi akenewe hakomozwa ku bwikorezi

Kigali: Hagaragajwe amacumbi akenewe hakomozwa ku bwikorezi

Umujyi wa Kigali utangaza ko buri mwaka hakenerwa amacumbi aciriritse agera ku bihumbi 18 kandi akubakwa ku buso buto.

Byagarutsweho mu Nama yiga ku ishoramari hagati y’u Rwanda n’Ubumwe bw’u Burayi (EU-Rwanda Business Forum) yaberaga i Kigali ku wa Mbere no ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Ku munsi wa Kabiri ari na wo wa nyuma w’ihuriro ry’abacuruzi hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’Iburayi, Umujyi wa Kigali wagaragarije abaryitabiriye amahirwe y’ishoramari babyaza umusaruro mu birebana n’imitunganyirize y’Umujyi muri rusange.

Ni inama yareberaga hamwe amahirwe ashobora kubyazwa umusaruro, ikaba yitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abashoramari ku mpande zombi. 

Umujyi wa Kigali utangaza ko gushora imari mu kubaka amacumbi, biri mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amacumbi kandi akubakwa ahantu hatoya kugira ngo hakemurwe ikibazo cy’abantu bakeneye amacumbi.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, agaragaza ko ubwiyongere bw’abatuye n’abagenda mu murwa mukuru w’u Rwanda, ari amahirwe ku bashoramari cyane cyane mu rwego rw’amacumbi aciriritse ndetse no gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Yagize ati: “Nko mu miturire dukeneye inzu nyinshi ageze ku bihumbi 18 buri mwaka, ubwo ni ukugira ngo umuntu wese uri mu Mujyi abe yatura neza”.

Akomeza avuga ati: “Imiryango igeze kuri 300 ituye ku buso bwa hegitari 4 ariko tukabatuza ku buso bwa hegitari 1. Izindi eshatu ukaba wazikoresha ikindi nk’ishoramari ry’abandi bashobora kuhubakaho”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko kubaka amacumbi bitanga akazi ku batuye Umujyi wa Kigali hagakoreshwa ibikoresho bijyanye no kubungabunga ibidukikije.

Mu bwikorezi bw’abantu

Ku bijyanye n’ubwikorezi bw’abantu, Umujyi wa Kigali ushaka kugabanya umwanya abantu bamara ku muhanda bategereje imodoka.

Rubingisa, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yagize ati: “Ni ukugira ngo tuve ku minota igeze kuri 45 barimo gutegereza, tuyigabanye ibe yaba hagati ya 18 na 25 ariko binakunze ikaba yaba mike kurushaho”.

Ibarura rusange rya Gatanu ry’abaturage n’imiturire ry’umwaka ushize wa 2022 ryerekanye ko Umujyi wa Kigali utuwe n’ababarirwa kuri miliyoni 1.7 mu gihe ababarirwa hafi mu bihumbi 300 bawirirwamo bagataha mu nkengero z’Umujyi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44