Kicukiro: Yafashwe atwaye rukururana adafite uruhushya rubimwemerera

Mu mpera z’icyumweru gishize, Harerimana Jean Baptiste yafatiwe mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, atwaye ikamyo ya rukururana adafite uruhushya rumwemerera kuyitwara ubwo yari agiye kuyikoresha isuzuma ry’ubuziranenge.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abashoferi batwara ibinyabiziga badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bigendanye n’urwego rw’imodoka batwaye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko Harerimana ubusanzwe ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu rwego rwa B yatwaraga ikamyo igenewe gutwarwa n’ufite uruhushya rwo mu rwego rwa E.
Yagize ati: “Harerimana yafashwe ubwo yari aje gukoresha isuzuma ry’imiterere y’imodoka atwara yo mu bwoko bwa rukururana ubundi itwarwa n’umushoferi ufite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu rwego rwa E, bamubajije uruhushya basanga afite urwo mu rwego rwa B gusa ni bwo yafashwe n’ikamyo yari atwaye irafatwa.”
CP Kabera yavuze ko iyi myitwarire idahwitse kandi idashobora kwihanganirwa kuko ishobora guteza impanuka.
Ati: “Polisi ntishobora kwihanganira iyi myitwarire. Nubwo imodoka yaba yujuje ubuziranenge ariko umuyobozi wayo adafite uruhushya rugaragaza ko ayizi, rumwemerera kuyitwara, na byo biri mu bishobora guteza impanuka ikayangiza ubwayo ndetse igatwara ubuzima burimo ubw’uyitwaye ubwe, abandi bakoresha umuhanda ndetse no kwangiza ibindi bikorwa remezo.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagiriye inama ba nyir’ibinyabiziga kujya babanza kugenzura niba abashoferi bagiye guha akazi ngo babatwarire ibinyabiziga bafite uruhushya rujyanye n’urwego rw’ikinyabiziga bagiye gutwara.
Yaburiye abatwara ibinyabiziga ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gukora imikwabu yo kugenzura no gufata abatwara ibinyabiziga batabifitiye uruhushya rubibemerera mu rwego rwo kurwanya impanuka zo mu muhanda ziterwa no gutwara ibinyabiziga batabifitiye ubushobozi.
Ingingo ya 6 y’iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ivuga ko ntawe ushobora gutwara ikinyabiziga kigendeshwa na moteri mu nzira nyabagendwa adafite kandi atitwaje uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwatanzwe na Polisi y’igihugu, agomba kwerekana ako kanya arubajijwe n’umukozi ubifitiye ububasha.
Utwara Ibinyabiziga bikomatanye bifite ikinyabiziga gikurura kiri muri rumwe mu nzego B, C na D umuyobozi afitiye uruhushya kandi romoruki yabyo ikaba ifite uburemere ntarengwa bwemewe burenga ibilo 750 agomba kuba afite Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu rwego rwa E.
Jado says:
Mutarama 23, 2023 at 5:19 amTwe tuzifite twarakabuze none abandi barazitwaza B koko. Police mukomerezaho Wenda Natwe tuzakabona
Bimenyimana Alexis says:
Mutarama 24, 2023 at 5:07 amWoe c uyifite ninde ukuzi wasanga ari papa wayimuhaye muyiminsi ugirwa nuwawe waba ntawe ufite izo category uzazirire
chris mugisha says:
Mutarama 23, 2023 at 6:58 amHari impanuka yakoze? mwakoroheje ubuzima ubu ntago muba Mubona ko arugushaka imibereho. rero mugihe ntacyo yangije mumwihorere
Alias says:
Mutarama 23, 2023 at 8:19 amUwafashwe azahanishwa iki? Igifungo kingama iki cg amande angana ate?
Niyomuremyi Yusouf says:
Mutarama 23, 2023 at 10:44 amAhaaaa Mbere yo kureba kuraba batwaye badafite urwo rwego rubemerera gutwara icyo kinyabiziga muhera kubatwara badafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga maze mumubabarire arikose ajye kwiba Kandi afite iyo B ???? Ahubwo mumufashe mumugire inama y’uko yabona iyo E dore yanabaye intwari aza gukoresha control Technique.
Issa Butera says:
Mutarama 23, 2023 at 1:24 pmNone se ko abamfite(category) ,usanga nta experience bamfite? Erega category siko kumenya. E.g: ibizamin bikorerwa mu modoka iri vide. Kdi akazi aba Ari umuzigo. Umwana rero wakuriye mubutandiboyi aba yarayimenyereye ariko kukizami bikanga.
Ni ukujya mutubabarira Ni ukuri.
Celestinkayonga says:
Mutarama 23, 2023 at 7:27 pmNonese ko muri covid mutazibazaga none urugamba rurarangiye nkaho abobantu mwabahembye kubaha izo categories mutangiye kubashyira mwitangaza makuru?
Murabo nange ndimo
Maniraho Emmanuel says:
Mutarama 24, 2023 at 3:49 amAriko njye ndumva nta byacitse kuri uwo mugabo kuko ikosa yakoze rirateganyijwe mumakosa yo mumuhanda. Icyatumye uwatekereje kurishyira mumakosa yo mumuhanda abikora nuko nawe yari azi ko bibaho. Bamwandikire Sans Categorie yishyure 10.000fr kuko ibyo yakoze ni ibintu bisanzwe nuko rimwe na rimwe hari nubwo turemereza ibitaremereye. Police nimushyiriremo imiyaga pe, ahubwo nawe yihutire gushaka Categorie akomeze akate imbehe noneho nta rwaserera. Nukuri nibamudohorere turabinginze. Murakoze.
Murindwa says:
Mutarama 25, 2023 at 2:56 amWa mugani wa Ingabire Immaculee ko numva polisi ifite ububasha burenze!Umugenzacyaha umushinjacyaha umucamanza umuhesha w’inkiko icyarimwe .Aha ndumva habayeho kwirengagiza amategeko tuzi .Iyo ufashwe utwaye ikinyabiziga ufite categorie idahuye n’ikinyabiziga ubusanzwe amategeko nzi yavugaga ko wandikirwa amande ya 10000 ugakomeza.None ngo yafashwe?Ayo yashyizweho ryari ra?Nari ngizengo byibuze yari Sans categorie byibuze,Aho niho byari kumvikana byibuze!Ariko Ubwo niba amategeko yarahindutse Ubwo Ntakundi!
Danny says:
Mutarama 25, 2023 at 5:52 pmKuba ayifite ari nya Rwanda nakibazo kd ubu iyaba afitr inkonkomani nimwatikubitindaho
GS nawe nazogerekbx kd nababarirwa nazogere murakoze