Kenya: Basoje umwaka baninjira mu wundi bigaragambya

Kenya: Basoje umwaka baninjira mu wundi bigaragambya

Kuri uyu wa Kabiri abaturage bazindukiye mu mihanda y’umurwa mukuru wa Kenya, Nairobi, barigaragambya bashinja Leta kwica abaturage, kubafunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kubashimuta.

Imyigagarambyo yatangiye ejo ku wa Mbere yashimutiwemo abayobozi barimo n’abasenateri aho abaturage bongeye kuzinduka bigaragambya basaba ko abo bafashwe barekurwa.

Senateri, Okiya Omtatah, ejo ku wa Mbere yifatanyije n’abigaragambya bigabiza imihanda ya Nairobi bayicaramo baririmba indirimbo zamagana Leta banasaba Polisi kurekura abantu barindwi bafunzwe muri uku kwezi.

Polisi yateye ibyuka biryana mu maso mu bigaragambya, Senateri Okiya n’abandi bari kumwe barafatwa barafungwa.

Ikinyamakuru Daily Nation cyatangaje ko Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu mu cyumweru gishize yagaragaje impungenge ku mibare y’abafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko bashinjwa kwamagana ubutegetsi.

Mu cyumweru gishize Perezida William Ruto yavuze ko leta izahagarika ibikorwa byo gufata abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo urubyiruko rubeho mu mahoro.

Senateri Omtatah ejo ku wa Mbere yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Nairobi asaba ko Leta yarekura abantu 7 bafashwe na Polisi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bane na bo  barabuze nyuma yo gukwirakwiza amashusho  ya Perezida Ruto, aho byavuzwe ko yangisha abantu ubutegetsi.

Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yavuze ko Kenya ishobora gusubira mu bihe by’umwijima bitewe n’ibihe bigoye by’imyigaragambyo abaturage bari kunyuramo, bamagana igiciro cy’ubuzima gihenze, imisoro iri hejuru, ibura ry’akazi n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44