Kayonza: Imishinga y’abaturiye Pariki y’Akagera igiye guterwa inkunga

Kayonza: Imishinga y’abaturiye Pariki y’Akagera igiye guterwa inkunga

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Hope Munganyinka, yagaragaje ko umusaruro uturuka muri Pariki y’Igihugu y’Akagera wateje imbere abaturage imibereho yabo igahinduka, hanatoranywa imishinga izaterwa inkunga.

Yabigarutseho ku wa Kane taliki ya 27 Ukwakira 2022 mu nama yahuje abayobozi b’Uturere bungirije bashinzwe Iterambere ry’Ubukungu, mu Turere twa Kayonza na Nyagatare n’ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).

Inama yari igamije guhitamo imishinga yakozwe n’Abaturage baturiye Pariki y’Akagera kugira ngo iterwe inkunga mu rwego rwo gusaranganya umusaruro ukomoka muri Pariki z’igihugu mu buryo bw’Ubukerarugendo (Revenue Sharing).

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Hope Munganyinka yashimye ubufatanye buri hagati ya Pariki y’Akagera n’Uturere duturanye na yo.

Yagaragaje ko mu mwaka w’ingengo y’imari ushize Akarere ka Kayonza kakoze ibikorwa by’iterambere byahinduye imibereho y’abaturage biturutse ku musaruro wavuye kuri Pariki y’Akagera (Revenue Sharing).

Yavuze kandi ko abaturage bazakomeza kubungabunga Pariki y’Akagera n’ibikorwa remezo bagejejweho.

Imwe mu mishinga abaturage bo mu Karere ka Kayonza baturiye Pariki y’Igihugu y’Akagera bifuje ko yashyirwa mu bikorwa irimo kubakirwa amasoko mu tugari dutandukanye, gutera inkunga y’ibikoresho amakoperative akorera mu gakiriro ka Cyarubare no kugurirwa imodoka.

Koperative y’aborozi bo mu Murenge wa Mwiri izabafasha kugeza umukamo ku isoko, gutera inkunga amakoperative akora ubworozi bw’amafi, kwegerezwa amazi meza ndetse n’iyindi.

Iyi nama yari yanitabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gatsibo na Kayonza ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Kayonza, Gatsibo na Nyagatare ihana imbibi na Pariki y’Akagera.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije Ushinzwe iterambere ry’Ubukungu Hope Munganyinka yavuze ko umusaruro uturuka muri Pariki y’Akagera yahinduriye abaturage imibereho (Foto Akarere ka Kayonza)
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44