Kayonza: Miliyari 80 Frw zashowe mu guhangana n’ibura ry’imvura

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 9, 2022
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu Murenge wa Ndego, mu Karere ka Kayonza hatangirijwe icyiciro cya kabiri cy’umushinga wa KIIWP (Kayonza Irrigation &Integrated Watershed Managment Project), ugamije guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’imvura (amapfa) mu Mirenge itandukanye y’aka Karere.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane taliki ya 9 Kamena 2022, kibera mu Murenge wa Ndego, cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Guverineri CG Emmanuel K. Gasana, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza Abayobozi b’Inzego z’umutekano ku rwego rw’Intara n’Akarere n’abandi bitabiriye umuhango wo gutangiza icyiciro cya kabiri cy’umushinga ugamije kuhira no kubungabunga amabanga y’imisozi mu Karere ka Kayonza (KIIWP).

Ubwo yatangizaga icyiciro cya kabiri cy’umushinga KIIWP, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko Akarere ka Kayonza kagiye gakunda kuzahazwa n’amapfa ariko ashima ko aho banyuze hose basanze Akarere gafite ubuzima bwiza.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Gerardine yagize ati: “Ni umushinga w’iterambere rya Kayonza igice cya kabiri ariko ni ugukomeza ibikorwa by’igice cya mbere kuko twifuzaga ko twakora ibikorwa byagutse byo kuhira imyaka kubera ibibazo by’izuba bikunze kugaragara muri Kayonza”.

Yakomeje agaragaza ibyakozwe mu gice cya mbere cy’uwo mushinga.

Ati: “Muri uwo mushinga igice cya mbere habanje kurwanya isuri, hakorwa amaterasi, gufasha abaturage kubona ifumbire, gutera ibiti by’imbuto, gutera ibiti bivangwa n’imyaka kugira ngo tubashe kubaka ubudahangarwa bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Hakozwe inyigo zijyanye no kuhira cyane cyane Mu Murenge wa Ndego kuri Hegitari zirenga 2000”.

Uretse kuhira imyaka kandi harimo no kugeza ku baturage amazi.

Dr. Mukeshimana yagize ati: “Ni umushinga w’iterambere rya Kayonza, ni umushinga munini harimo n’amazi y’amatungo ndetse harimo n’igice cy’amazi y’abantu. Uzatwara miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika ni ukuvuga Miliyari 80 z’amafaranga y’u Rwanda, Leta yahisemo kuyashyira muri aka Karere ka Kayonza kuko gakunze kwibasirwa n’izuba”.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Gasana K. Emmanuel

Ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga ni amadolari y’Amerika asaga miliyoni 61.

Uyu mushinga wa KIIWP uzafasha mu guteza imbere abaturage, imiryango isaga ibihumbi 40, igizwe n’abaturage basaga ibihumbi 180 bo mu mirenge 9 yo mu Karere ka Kayonza yakundaga kwibasirwa n’ikibazo cy’ibura ry’imvura.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yashimye ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe na Leta ku bufatanye na IFAD byo kuhira no kubungabunga amabanga y’imisozi.

Hubatswe amariba 20 afasha abaturage kubona amazi meza ndetse n’amazi yo kuhira imyaka. Yavuze kandi ko Abaturage 4500 bari hafi kubona umusaruro w’ibinyomoro.

Mu bikorwa umushinga wakoze, Meya yavuze ko hatewe ibiti by’imbuto ibihumbi 440 mu Mirenge ya Murama na Kabarondo, kubaka amariba y’inka, Hegitari 1 300 zakozweho amaterasi y’indinganire, hahujwe ubutaka kuri hegitari 1 150.

Yasabye abaturage kumva ko umushinga watangijwe uyu munsi atari umushinga w’Akarere cyangwa uwa Minisiteri ko ahubwo ari umushinga wabo ukwiye kubateza imbere.

Yavuze kandi ko uyu mushinga watanze akazi bituma abaturage biteza imbere.

Umuturage wo mu Murenge wa Ndego, Naramabuye Marc yavuze ko igice cya mbere cy’umushinga KIIWP I cyabafashije kugira aho bava n’aho bagera.

Ati: “Mbere y’uko uyu mushinga uza twari dukennye nta hantu twabonaga dukorera amafaranga, umushinga uje twabonye akazi [….] amaterasi twayateyemo imyaka, amaterasi afata amazi bitandukana na mbere kuko ayo materasi yafashe  amazi y’imvura ugasanga bitandukanye nuko byari bisanzwe”.

Yongeyeho ko amafaranga yakoreye yamufashije gutunganya inzu ye, yanoroye ihene eshanu avuye ku ihene imwe.

Abaturage bakanguriwe kurushaho gukorera hamwe no kubungabunga ibikorwa bamaze kugeraho kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.

Meya w’Akarere ka Kayonza John Bosco Nyemazi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 9, 2022
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE