Karongi: Guhinga muri Greenhouse bimwinjiriza 800 Frw buri kwezi
Mu gihe hari abakora ubuhinzi batizeye umusaruro uhoraho bashobora gukuramo, Kubwimana Jean Paul ni urugero rwiza rw’uko ubuhinzi bukozwe kinyamwuga bushobora kubyara inyungu ya buri kwezi itubutse. Kubwimana akorera ubuhinzi muri Greenhouse iherereye mu Mudugudu wa Remera, Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi. Ubuhinzi akora bugaragazwa nk’urugero rw’impinduka zikenewe mu buhinzi bwa kijyambere buhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Avuga ko guhinga kijyambere ibihingwa birimo puwavuro, kokombure n’inyanya muri Greenhouse byamuhinduriye ubuzima, aho atagihangayikishwa n’umusaruro muke yari asanzwe abonera mu buhinzi bwa gakondo.
Mbere y’uko atangira ubu buhinzi, Kubwimana avuga koyinjizaga amafaranga atageze ku bihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, none ubu ageza ku bihumbi 800 Frw, ndetse hari ibihe amafaranga yinjiza aba menshi kurushaho bitewe n’umusaruro n’ibiciro biri ku isoko.
Yagize ati: “Ubuhinzi bwo muri Greenhouse bwampinduriye ubuzima. Mbere nakoraga ubuhinzi busanzwe nkabona amafaranga make, ariko ubu ngeza ku bihumbi 800 Frw ku kwezi. Hari n’igihe Greenhouse imwe inyinjiriza amafaranga asaga ibihumbi 200 Frw mu cyumweru, cyane cyane iyo kokombure yatanze umusaruro mwiza kandi ibiciro ku isoko bikaba biri hejuru.”
Kubwimana agaragaza ko itandukaniro riri hagati y’ubuhinzi bwo hanze n’ubwo muri Greenhouse ari rinini cyane, aho umuhinzi uhinga inyanya hanze ashobora gusarura ibilo bigera kuri 500, muri Greenhouse kuri are ebyiri n’igice (2.5) we asarura toni eshatu z’inyanya. Kokombure toni enye, mu gihe puwavuro isarurwa yagera kuri toni ebyiri n’igice zishobora kurenga.
Ibi ngo biterwa n’uko ibihingwa biba birinzwe ibyonnyi, imvura nyinshi cyangwa izuba rikabije, kandi umuhinzi akaba ashobora kugenzura amazi n’ubushyuhe bikenewe igihe cyose. Yagize ati: “Muri Greenhouse ni njye ugena ibihe by’ibihingwa byanjye. Iyo imvura yabuze ndavomera, iyo hari ubushyuhe bwinshi ndabugenzura. Bituma ibihingwa bikura neza kandi bigatanga umusaruro mwinshi kurusha uwo twabonaga mbere.”
Kubwimana avuga ko amafaranga akura muri ubu buhinzi mu gihe cy’imyaka ine amaze abukora, atamufasha gusa mu mibereho ya buri munsi, ahubwo ko yamaze no kumugeza ku iterambere rifatika. Avuga ko ubu buhinzi bwamufashije kwigurira moto imufasha mu ngendo z’akazi no kugeza umusaruro ku masoko kandi iyo atajyanye umusaruro ku isoko atwara abagenzi aho nibura yizigamira ibihumbi 5 ku munsi.
Ahamya ko kandi yavuguruye inzu ye ndetse anabasha kwishyurira abana amashuri atagombye gusaba inguzanyo cyangwa kugurisha umutungo. Yagize ati: “Iyo ndebye aho navuye n’aho ngeze uyu munsi, numva nishimira icyemezo nafashe cyo gukorera ubuhinzi muri Greenhouse. Amafaranga nkuramo ni yo anyishyurira amashuri y’abana, nkayakuramo ubwisungane mu kwivuza, nkagura ibiribwa ndetse nkabasha no kwizigamira.”
Ubuhinzi bwa Kubwimana ntabwo bwamuteje imbere wenyine kuko kuri ubu akoresha abaturage babiri bahoraho, na bo bahamya ko aka kazi kabateje imbere. Niyonsaba Emmanuel, umwe mu bakozi be, avuga ko imyaka ibiri amaze akora muri Greenhouse yamubereye ishuri ryamwigishije ubuhinzi bwa kijyambere.
Yagize ati: “Mbere nakoraga ibiraka hirya no hino, ariko amafaranga ntaboneke neza. Aha nahigiye uburyo bwo guhinga kokombure n’inyanya mu buryo bwa kinyamwuga. Ubu mfite umurima nkodesha mpingamo ibyo bihingwa kandi umusaruro uragenda wiyongera.”
Yongeraho ko amafaranga yakuye muri aka kazi yamufashije kuvugurura inzu ye, ati: “Nakuye ku nzu yanjye amategura ashaje n’ibisenge nshyiraho amabati 45 mashya, nshyiramo inzugi nshya kandi ubuzima bw’umuryango wanjye bwarahindutse. Inzozi mfite ni ukuzubaka Greenhouse yanjye mu myaka iri imbere.”
Nyirabakunzi Jacqueline na we, avuga ko amafaranga yagiye ahembwa yayashoye mu bworozi, ubu akaba ageze ku ngurube umunani. Yagize ati: “Nakoresheje amafaranga nakuye muri aka kazi ngura amatungo. Ubu mfite ingurube umunani kandi nanjye mfite umuntu umwe nkoresha. Ikindi kandi natangiye guhinga puwavuro ku butaka bwanjye nkurikije ubumenyi ngenda nkura hano.”
Nyirabakunzi asanga ubuhinzi bwo muri Greenhouse ari umwe mu mishinga ifasha abaturage kuva ku rwego rumwe bajya kurundi. Yagize ati: “Iyo umuntu afite ubushake bwo gukora, Greenhouse ishobora kumuhindurira ubuzima. Nibura njye natangiriye ku kazi koroshye ariko ubu mfite ibikorwa byanjye bwite.”
Ubwishingizi bw’ubuhinzi buramurinda
Kubwimana asanga ubuhinzi bukozwe kinyamwuga bushobora kuba ubucuruzi bwunguka nk’indi mishinga yose, kuko Greenhouse ituma umuhinzi ahinga igihe cyose cy’umwaka, gusa ngo ntibikuraho ko ibyo bihingwa bikenera ubwishingizi.
Yakomeje asaba urubyiruko by’umwihariko kudacikanwa n’aya mahirwe, agira ati: “Ndasaba urubyiruko n’abandi bahinzi kudatinya gushora imari mu buhinzi bwa kijyambere. Greenhouse ni igisubizo ku kibazo cy’umusaruro muke no ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.”
Kubwimana yavuze ko uretse ishoramari rinini, ubu buhinzi busaba kubugirira ubwishingizi, ari na yo mpamvu Greenhouse ze yazishyize muri gahunda y’ubwishingizi bw’ubuhinzi, ibintu bimuha icyizere cyo gukomeza gushora imari no kwagura ibikorwa bye.
Yagize ati: “Iyo umuntu yashoye amafaranga menshi muri Greenhouse, agomba no gutekereza uko yayarinda. Kuba narafashe ubwishingizi bituma nkora nizeye ko n’iyo haba ikibazo ntasigara ntacyo mfite. Ni yo mpamvu nshishikariza abandi bahinzi n’aborozi gushinganisha ibikorwa byabo.”
Mu gihe Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abahinzi gukora ubuhinzi bwa kijyambere bugamije kongera umusaruro no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe kuko ari bwo bikenewe ngo u Rwanda rurusheho kwihaza mu biribwa ndetse runasagurire amasoko.

