Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunye-Congo

Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunye-Congo

Ikipe ya Rayon Sports yamamaye nka ‘Gikundiro’, ikomeje kwiyubaka ihereye ku bakina imbere mu gihugu yatangaje ko yasinyishije myugariro Abbel Matumona Wakonda Kanda wakiniraga Amagaju FC, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri.

Abbel Matumona yari amaze umwaka umwe akinira Amagaju FC yagezemo mu mpeshyi ya 2025 aho yari ayabereye kapiteni wungirije.

Yabaye umukinnyi wa kane mushya Gikundiro itangaje kuva ku wa Gatanu, nyuma ya Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali, Nshutinziza Didier wavuye muri Gorilla FC na Nisingizwe Christian wavuye muri Mukura VS.

Abandi bakinnyi byitezwe ko bazatangazwa vuba muri Rayon Sports  barimo Ndikumana Fabio wari usoje amasezerano muri Marine FC. 

Rayon Sports ikomeje kwiyubaka muri iyi mpeshyi, izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup ya 2026/27.

Gikundiro iri mu makipe byitezwe ko azakina CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 9 Kanama 2026.

Abbel Matumona Wakonda Kanda yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Rayon Sports
Myugariro Abbel Matumona Wakonda Kanda yari amaze umwaka umwe akinira Amagaju FC
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35