Nyagatare: Abakora ubuhinzi batishije imirima bagowe no kubona inyogeramusaruro
Bamwe mu bakorera ibikorwa by’ubuhinzi mu masambu batishije barinubira kugorwa no kubona inyongeramusaruro kuko aho zitangirwa basabwa kugaragaza ibyangombwa bibanditseho, aho bibagiraho ingaruka zo kutagera ku musaruro uko bawifuzaga.
Aba bahinzi bagaragaza ko abacuruza inyongeramusaruro nk’amafumbire imiti n’ibindi bitangwaho inkunga ya nkunganire batabemerera kuyifata kuko mu bisabwa kuyihabwa harimo icyangombwa cy’ubutaka cy’uyisaba.
Mukarutesi Juliet agira ati: “Muri iki gihe abantu bashishikariye ibikorwa by’ubuhinzi ndetse tukanabishoramo imari, usanga hari aho tubangamirwa no kutagira amahirwe yo kubona nkunganire itangwa na Leta mu buhinzi. Ibi biterwa n’uko uko wagura ubuhinzi ukenera gukodesha ubutaka bwo gukoreraho, ukagongwa n’amabwiriza yo kuba usaba ifumbire, imbuto cyangwa imiti yunganirwa asabwa kwerekana icyangobwa cy’ubutaka ahingaho kandi kimwanditseho.”
Akomeza avuga ko ibyo bibabiraho ingaruka kuko bituma batabona inyongeramusaruro bakoresha, maze bikabahombya.
Mukurana Proper na we yagize ati: “Iyi ngingo yo gufata inyogeramusaruro hashingiwe ku cyangombwa cya nyiri ubutaka irabangamira abakora ubuhinzi mu butaka bakodesheje. Twifuza ko ubuyobozi bwareba uko abakodesha ubutaka bagamije gukora ubuhinzi bajya bagerwaho n’aya mahirwe atangwa na Leta, bityo bikorohereza abahinzi mu kubona umusaruro.”
Manirafasha Théoneste avuga ko abantu benshi bakora ubuhinzi ku buryo bugari bibasaba gukodesha ubutaka, agasaba ko harebwa uburyo bakoroherezwa kubona inyongeramusaruro.
Ati: “Mu byukuri abantu bafite ubutaka bahingaho mu buryo bugamije ubucuruzi ni bake. Iyo wiyemeje guhinga mu buryo bw’ishoramari binagusaba gukodesha ubutaka. Ni ikibazo rero kuba ujya gushaka ifumbire n’ibindi ukeneye mu gutuma imyaka yawe yera neza ugasabwa icyangombwa cy’ubutaka kandi warahinze aho wakodesheje.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko abahinzi bari guhura n’iki kibazo hari uburyo bakwiye kujya bifashisha mu gihe iri bwiriza rigihari, aho basabwa kujya bashyira mu masezerano y’ubukode ingingo yo gutizwa icyangombwa mu gihe bagiye gushaka inyongeramusaruro.
Matsiko Gonzague, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yagize ati: “Abahinzi bahura n’iki kibazo twabasaba ko mu gihe cyo gukodesha ubutaka mu masezerano bagirana n’ababakodesha bashyiramo ko bazajya batizwa icyangombwa cya banyiri ubutaka bakajya kugifatiraho inyongeramusaruro bakeneye. Ibi byazatuma ingorane bahura na zo zivaho ndetse ntibahombe kubera kudakoresha inyongeramusaruro ziba zisabwa mu buhinzi bwabo.”
Umubare w’abajya mu bikorwa by’ubuhinzi mu Karere ka Nyagatare bakabikora kinyamwuga uragenda wiyongera ndetse n’umusaruro na wo ukazamuka. Mu buhinzi buri kwitabwaho harimo ubuhinzi bw’ibigori, ibishyimbo, imbuto, imboga ndetse n’ikawa iri kongera ubuso bw’aho ihingwa muri aka Karere.
