Tennis: Alexander Zverev yegukanye French Open ya mbere

Tennis: Alexander Zverev yegukanye French Open ya mbere

Umudage Alexander Zverev yegukanye Irushanwa rya French Open mu bagabo nyuma yo gutsinda Umutaliyani Flavio Cobolli amaseti 3-2 (6-1, 4-6, 6-4, 6-7, 6-1), iba iya mbere atwaye mu mateka ye.

Uyu mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru tariki 7 Kamena 2026, kuri Court Philippe Chartier i Paris mu Bufaransa. Alexander Zverev yatangiye neza umukino yegukanye iseti ya mbere atsinze Flavio Cobolli amanota 6-1.

Mu iseti ya kabiri Flavio Cobolli yagarukanye imbaraga nyinshi maze yegukana iyi seti atsinze Alexander Zverev amanota 6-4. Alexander Zverev yasubiranye imbaraga mu iseti ya gatatu maze ayegukana ku manota 6-4.

Mu iseti ya kane, abakinnyi bombi bagendanye mu gutsinda amanota ariko birangira Flavio Cobolli ayatwaye ku manota 7-6. Nyuma yo kuganya amaseti 2-2 hitabajwe seti ya nyuma yagomba kugaragaza uwegukana igikombe.

Iyi seti yegukanywe na Alexander  nyuma gutsinda Flavio Cobolli amanota 6-1 ahita yegukana French Open ye ya mbere ndetse iba Grand Slam ye ya mbere atwaye mu mateka ku myaka 29.

Alexander yabaye Umudage wa kabiri wegukanye Grand Slam nyuma ya Boris Becker wabikoze mu myaka 30 ishize.

Mu bagore irushanwa ryegukanywe n’Umurusiya Mirra Andreeva w’imyaka 19 atsinze Umunya- Pologne, Maja Chwalinska ku mukino wa nyuma wabaye ku wa 6 Kamena 2026, amaseti abiri ku busa, 6–3, 6–2 riba irya mbere rikomeye uyu mwangavu yegukanye.

Mbere y’umukino abakinnyi bombi bafashe ifoto
Alexander Zverev ntiyumvaga ko yegukanye Grand Slam ya mbere mu mateka
Alexander Zverev byamurenze aryama hasi
Ibyishimo byari byose kuri Alexander Zverev
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  2. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  3. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  4. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36
  5. Kuva mu 2014 ku Isi hamaze gupfa abana b’abimukira barenga 4 400 16 Ukwakira 2026 Saa 07:25