Nyagatare: Hagawe abacuruzi bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Nyagatare: Hagawe abacuruzi bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka nyagatare rwunamiye abishwe muri Jenoside yakorerwe Abatutsi mu 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare, bagaya bamwe mu bikorera bagize uruhare mu kwica bagenzi babo, ariko banakomeza imiryango y’abarokotse.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabaye ku wa Kane aho abahagarariye abikorera hirya no hino mu Mirenge y’Akarere ka Nyagatare bifatanyije n’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta, bunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Nyagatare.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera muri ako karere, Rwibasira Uwizeye Joel yanenze abikorera bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko itandukkaniro rihari uyu munsi ari uko abikorera barangamiye kubaka igihugu, kugiteza imbere no kukimenyekanisha mu byiza.

Ati: “Bamwe mu bikorera bagize uruhare mu kwijandika mu bwicanyi bwanahitanye bamwe muri bagenzi babo. Aba rero ni abo kugawa, kuko bafashe amafaranga n’ubushobozi bwabo bakabushora mu bikorwa bisenya Igihugu.”

Akomeza agira ati: “Uyu munsi turi mu maboko meza y’ubuyobozi bwiza, aho nk’abikorera tugomba gushyira imbere indangagaciro z’ubunyarwanda. Ibi bizatuma dukora tugamije guteza imbere Igihugu cyacu kizira amacakubiri tukimenyekanishe mu byiza, bitandukanye n’ibyo bamwe muri bagenzi bacu bakoze.”

Uwizeye Rwibasira yihanganishije imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yizeza ko nk’abikorera bazakomeza kubafata mu mugongo.

Ati: “Turihanganisha imiryango yabuze ababo tubifuriza gukomera. Nk’abikorera mu byo twunguka tuzakomeza kubafata mu mugongo ari na yo mpamvu uyu munsi tworoje imiryango y’abarokotse tubaha inka zizabafasha kongera gususuruka no kugira ubuzima bwiza.”

Mukarukwaya Virginie umwe mu bahawe inka yashimye cyane urukundo yagaragarijwe avuga ko ibi bimufasha kubona ko atasigaye wenyine.

Ati: “Mu bihe nk’ibi twishimira kubona abatuba hafi. Nishimiye ko norojwe inka igiye gutuma imibereho yanjye iba myiza ndetse ibi bituma tutaguma mu bwigunge kuko tubona abatwitaho bakatwereka ko tutasigaye twenyine.

Muri rusange igikorwa cyo kwibuka cyakozwe n’abikorera muri Nyagatare cyajyanye no koroza inka imiryango 17 irimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abamugariye ku rugamba rwo kuyihagarika.

Abikorera mu Karere ka Nyagatare bunamiye abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48