Gisagara: Abaturage 7 911 bikuye mu bukene kubera gahunda y’Inka ku Muryango

  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Kamena 7, 2026
  • Hashize amasaha 13
Image
Inka yahawe muri gahunda y'Inka ku Muryango yamufashije-kwiteza imbere

Abaturage bahoze babarizwa mu cyiciro cy’abatishoboye kubera ubukene, bavuga ko bahinduye icyiciro babikesha gahunda y’Inka ku Muryango kuko inka zororotse aho banywa amata bagasagurira isoko, bikabafasha kwiteza imbere. Iyi gahunda yatangijwe n’Akarere ka Gisagara mu mwaka 2020 nyuma yo kubona ko abagezweho na gahunda ya Girinka Munyarwanda bikuye mu bukene babikesha korora inka.

Abagezweho n’iyi gahunda nshya bayivuga ibigwi bahamya ko iyo ibageraho kare bataba barigeze babarizwa mu cyiro cy’abatishoboye. Murobafi Joseph atuye mu Kagari ka Shyanda, Umurenge wa Save. Aragaruka ku kamaro ka gahunda y’inka ku muryango n’uko yamufashije kwikura mu bukene.

Ati: “Nari umukene inyuma y’abandi ku buryo no kubona ibyo kurya byabaga ari ikibazo kandi mfite umugore n’abana ngoma kwitaho. Nahingiraga amafaranga 1 000 nayageza mu rugo ntahahe ifunguro riduhagije, bigatuma mpora mu bukene kuko guhinga mu murima wanjye nabonaga ntacyo bimfasha, ahubwo nabihariraga umugore nabwo ntitubone umusaruro kubera ko nta fumbire.”

Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2022 akimara guhabwa inka ari bwo imibereho yatangiye guhinduka mu rugo. Ati: “Bampaye inka ntangira kuyitaho mu gihe gito iba irimye. Imaze kubyara ntabwo nihutiye kujyana amata ku cyuma, ahubwo twarabanje turayanywa kuko mbere ntitwayabonaga. Mbonye ubuzima bumaze kugaruka natangiye kugemura ku cyuma, nkajyanayo litiro eshanu z’amata nkasigaza ebyiri zo kunywa kuko ikamwa litiro ndwi mu gitondo.”

Uwimana Alice na we ni umugenerwabikorwa wa gahunda y’inka ku muryango. Avuga ko atarahabwa inka yahoraga acengana n’abayobozi bazaga ku mwaka amafaranga yo kwishyura Mituweli. Ati: “Kwishyura Mituweli ni inyungu z’umuturage kuko ni we ivuza n’abo mu muryango we. Ntabwo ariko byari bimeze iwanjye kuko ntabashaga kuyishyura kubera ubukene. Ntabwo nari kuba nabuze ibyo kurya ngaburira abana ngo mbone ibihumbi 15 byo kwishyura Mituweli. Maze kubona inka nikuye mu bukene, ubu nishyura Mituweli ku gihe, abana ku ishuri mbatangira amafaranga y’ifunguro nta kibazo.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, yabwiye Imvaho Nshya ko kimwe mu birimo gufasha abahoze mu cyiciro cy’abatishoboye kwikura mu bukene ari gahunda y’inka ku muryango.

Ati: “Iyi gahunda yatanze umusaruro ugaragara kuko abahoze mu cyiciro cy’abatishoboye ibihumbi 7 911 bamaze kwikura mu bukene. Dukomeza gukurikirana aborozwa muri iyi gahunda kugira ngo hataba abatandukira bakazifata nabi cyangwa hakaba uwayigurisha ugasanga asubiye inyuma mu iterambere.” Akomeza avuga ko iyi gahunda izakomeza kugeza igihe izaba imaze kugera kuri bose.

Ati: “Amahitamo y’inka ku muryango ntiyaje gutyo gusa, hatekerejwe uburyo umuturage yazamuka ashingiye ku byo akora kuko inka ni imbarutso y’iterambere n’imibereho myiza ku muturage mu buryo bwinshi, kandi inyungu zituruka ku nka ni nyinshi.”

Ibarura Rusange ry’Abaturage ryo muri 2022, rigaragaza ko abaturage b’Akarere ka Gisagara ari 39 7051, abagera kuri 86,4% akaba ari abahinzi. Akarere ka Gisagara kashyizeho iyi gahunda mu kurushho gushyigikira gahunda ya Girinka na yo imaze gutanga umusaruro ufatika mu Gihugu hose. 

Habineza Jean Paul, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ubukungu
Murobafi Joseph (arimo gusarura ibishyimbo) avuga ko imibereho mu muryango we yahindutse abikesha gahunda y’Inka ku Muryango
  • BYUKUSENGE Annonciatte
  • Kamena 7, 2026
  • Hashize amasaha 13
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE