Karate: Abanyamuryango ba ISKF batanze inkunga ya mituweli ku bantu 50 i Kayonza

Karate: Abanyamuryango ba ISKF batanze inkunga ya mituweli ku bantu 50 i Kayonza

Abagize itsinda ry’abakinnyi ba Karate muri “Shotokan” babarizwa muri ISKF “International Shotokan Karate Federation”  ifite icyicaro mu Buyapani, taliki 25 Gashyantare  2023 bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mukarange mu Karere Kayoza mu gikorwa cy’umuganda.

Uhagarariye ISKF mu Rwanda,  Sensei  Nduwamungu Jean Marie Vianney  atangaza ko bifanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda, batanga inkunga ya mituweli ku bantu 50 nyuma banatanga amahugurwa  y’umukino wa Karate muri “Shotokan” ku  bakinnyi ba Karate  b’i Kayonza bari bateraniye muri Maison des Jeunes  ya Kayonza.

Uhagarariye ISKF mu Rwanda,  Sensei  Nduwamungu Jean Marie Vianney

Umuvugizi wa ISKF, Sensei Mbarushimana Eric yavuze ko ibi bikorwa barimo kubikora mu Turere dutandukanye mu rwego rwo guteza imbere umukino wa Karate “Shotokan” ndetse no gufatanya n’abaturage mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro.

Umuyobozi wa ISKF, Sensei Nduwamungu yijeje abakarateka bo mu makipe ari mu Karere ka Kayonza ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa ndetse n’ubuvugizi mu kuzamura ibikorwa by’iterambere muri aya makipe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44