Kamonyi: Abacururiza n’abahahira mu isoko rya Bishenyi barifuza ko rirema buri munsi

Kamonyi: Abacururiza n’abahahira mu isoko rya Bishenyi barifuza ko rirema buri munsi

Abacururiza n’abahahira mu isoko rya Bishenyi riherereye mu Karere ka Kamonyi, ku muhanda wa kaburimbo uva i Kigali werekeza mu Karere ka Muhanga bavuga ko bifuza  ko ryakongererwa iminsi rirema mu cyumweru kubera ko  mu yindi minsi ushaka aho ugurira ibintu ukahabura biturutse ku kuba nta rindi soko ribegereye.

Bizumuremyi Enock umwe mu bacururiza muri irisoko rya Bishenyi avuga ko kuba iri soko rituriye umuhanda munini wa kaburimbo rikaba ritarema buri munsi ari igihombo ku bacuruzi ndetse n’abaguzi.

Ati: “Mu by’ukuri iri soko usanze rirangaye nta gicuruzwa na kimwe kirimo urabona ko ari ibisima gusa, ubundi ryakabaye rirema buri munsi, kuko rifasha abagenzi bava i Kigali bajya mu Turere two mu Ntara y’Amajyepfo no mu Ntara y’Iburengerazuba, ubundi kandi kubera ko nta rindi soko riri hafi usanga natwe turituriye hari ibyo dushaka kugura tukajya mu Mujyi wa Kigali n’ahandi kure nyamara twakabaye tubibona bugufi.”

Mushimiyimana Denise na we acururiza iruhande rw’iri soko rya Bishenyi, avuga ko ubuyobozi bukwiye gushyiraho gahunda yo kuba ryarema buri munsi, kuko usanga kuba rirema kabiri mu cyumweru bidahagije abarirema usanga indi minsi babura aho bagurira ibyo baba bakeneye.

Ati: “Jyewe icyo nakubwira ni uko ubuyobozi bukwiye gufata icyemezo iri soko rikajya rirema buri munsi, kuko nk’ubu ritaremye  usanga hari imodoka ziparika zaje  guhahamo ibiribwa basanga ritaremye bakagenda bivugisha ngo kuki iri soko ryegereye Kigali ritarema iminsi yose kandi rikenewe kuremwa na benshi”.

Nsabimana Arisene we avuga ko kuba iri soko ritarema buri munsi ari igihombo ku buyobozi ndetse no ku barituriye cyangwa abaricururizamo n’abarirema  usanga babura aho bagura ibyo bakeneye bikarangira bagiye mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “Jyewe icyo nifuza ubuyobozi nibudufashe iri soko rireme buri munsi, kuko usanga hari abatega imodoka bajya guhahira mu Mujyi wa Kigali batakaje amatike, nyamara bakabaye babibona hafi ikindi kandi rirema buri munsi hari n’imisoro yakwinjira mu Karere iturutse muri iryo soko”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyongira Uzziel, avuga ko icyifuzo cy’abarema iryo soko gishoboka ubuyobozi bugiye kuganira n’abashoramari barifite.

Ati: “ Icyo navuga ni uguhumuriza abakorema isoko rya Bishenyi, kuko icyo bifuza kirashoboka cyane  kuko ntabwo ari ikibazo gikomeye. Rero ikigiye kubaho ni ukuganira n’abashoramari barifite noneho icyifuzo cy’abarikoreramo n’abarirema cyikajya mu bikorwa.”

Isoko rya Bishenyi ubusanzwe ryubatswe na ba rwiyemezamirimo bishyize hamwe mu 2015.

Aho rirema iminsi ibiri gusa mu cyumweru ku wa Gatatu no ku Cyumweru ku buryo abifuza ko ryarema umunsi ku wundi babishingira ku kuba rituriye Umujyi wa Kigali, ku buryo ari na byo bituma abaricururizamo baheraho bifuza ko ryarema buri munsi abajya cyangwa abava mu Mujyi wa Kigali bakajya babona aho bagura ibyakenerwa mu rugendo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 1
Niyorukundooriviye

Oya ririyasokoryabishenyi birakwiyekoriremaburimutsipe kukorimazegutera imbererwose

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Twahirwa Alfred yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWAHAND 13 Ukwakira 2026 Saa 18:33
  2. Amavubi y’Abagore yasezerewe mu gushaka itike y’imikino Olempike ya 2028  13 Ukwakira 2026 Saa 18:22
  3. Burikantu yinubiye abakenera serivisi z’imbuga nkoranyambaga ku buntu 13 Ukwakira 2026 Saa 16:37
  4. Miss Uwase Vanessa agiye kumurika igitabo ku bikomere yagiriye mu gutwita 13 Ukwakira 2026 Saa 16:29
  5. Israel yanze kwakira indege ya Ethiopian Airlines kubera umupilote wo muri Indonesia 13 Ukwakira 2026 Saa 11:44