Isiraheli:  Netanyahu yasezeranyije guhagarika Ikinyamakuru Aljazeera mu gihugu cye

Isiraheli:  Netanyahu yasezeranyije guhagarika Ikinyamakuru Aljazeera mu gihugu cye

Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko agiye guhagarika Ikinyamakuru, Al Jazeera, mu guhitisha ibiganiro mu gihugu cye kubera ibikorwa byacyo by’iterabwoba.

Iri hagarikwa rya Aljazeera Netanyahu yaritangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa “X” aho yavuze ko iki kinyamakuru ari umuyoboro w’iterabwoba.

Ati: “Uwo muyoboro w’iterabwoba, Aljazeera, ntuzongera gukorerera muri Isiraheli. Niteguye kuwuhagarika biciye mu itegeko rishya rihagarika ibyo bikorwa.”

Ikinyamakuru Ijwi ry’Amerika cyatangaje ko ibi yabivuze mu gihe ejo hashize ku wa Mbere hateranye inama y’abagize Inteko Ishinga amategeko yatoye itegeko ryemerera Leta guhagarika ibitangazamakuru Mpuzamahanga bibangamiye umutekano w’igihugu.

Iryo tegeko ryatowe ku majwi 70%, rikaba riha Minisitiri w’Intebe ububasha bwo guhagarika ibitangazamakuru bikorera muri Isiraheli mu gihe biri kubangamira umutekano w’igihugu.

Gusa ibiro bya Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika byatangaje ko uyu mugambi wa Netanyahu uteye inkeke.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amikoro make akomeje kudindiza imishinga ya ba rwiyemezamirimo bato 21 Ugushyingo 2026 Saa 07:04
  2. Hatangajwe inzira za Tour du Rwanda 2027 ifite umwihariko udasanzwe 20 Ugushyingo 2026 Saa 22:14
  3. Abafite imishinga myiza bahanganiye ibihembo bya Africa’s Business Heroes 20 Ugushyingo 2026 Saa 18:08
  4. Huye: Ibikorwa remezo by’imyidagaduro byafunguriye urubyiruko amahirwe i Mbazi 20 Ugushyingo 2026 Saa 17:04
  5. Afurika y’Epfo: Abagore hafi 600 bishwe mu mezi atatu gusa 20 Ugushyingo 2026 Saa 16:53