Ishimwe Adelaide yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi
Umunyamakuru Ishimwe Adelaide uzwi nka Ida wahoze akorana na Hitimana Claude uzwi nka Hit mu biganiro by’imikino kuri Radio 10, yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower) mu gihe akomeje imyiteguro y’ubukwe.
Ni byateguwe kandi bikorwa n’inshuti ze n’umuryango we mu mpera z’icyumweru gishize, bamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rushya rwo kubaka umuryango atangiye.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, ni bwo Ishimwe yashyize ahagaragara amafoto agaragaza ko wari umunsi udasanze, ashimira Imana agira ati “Ishimwe ni iry’Imana ibihe byose.”
Mu butumwa yagenewe n’abitabiriye ibyo birori byagaragaraga aho batatse bamumenyesheje ko bamukunda hari handitse bati: “Uyu munsi uteye intambwe idasubira inyuma, kandi urukundo rwacu uzaruhorana.”
Ibirori byo gusezera ubukumi ni ibirori bikorerwa umukobwa uteganya gushyingirwa bigahuriramo ababyeyi barimo inshuti ze, iz’abavandimwe be n’ababyeyi bo mu muryango bagamije kumugira inama no kumushyigikira mu buryo bw’amikoro.
Ishimwe akorewe ibirori byo gusezera ku bukumi nyuma y’amezi abiri bagaragaje ko bafashe umwanzuro wo kurushinga kandi batangiye imyiteguro, babitangaje nyuma y’iminsi mike Ishimwe yari amaze asezeye kuri RadioTV/10 yari amaze imyaka ine akorera.
Icyo gihe yari avuye mu kiganiro cy’imikino yahuriragamo na ariko aguma mu bikorwa bitandukanye bya ruhago mu Rwanda. Biteganyijwe ko ubukwe b’aba bombi buzaba tariki 5 Nzeri 2026.


