Irushanwa “Huye Half Marathon ” rigiye kuba ku nshuro ya kabiri

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 3, 2022
  • Hashize umwaka 1
Image

Taliki 09 Ukwakira 2022 i Huye hateganyijwe isiganwa “Huye Half Marathon  2022” rizaba ribaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’iryabaye ku nshuro ya mbere muri 2020.

Iri siganwa ritegurwa na Cercle Sportif  de Butare « CSB » ku bufatanye bw’Akarere ka Huye, Minisiteri ya Siporo “MINISPORTS”, Komite Olempike y’u Rwanda n’ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda “RAF”.

Ku nshuro ya kabiri abazitabira bazakoresha imihanda yo mu  Mujyi wa Huye aho bazahagurukira ku Imberanyombi-Ecole Sociale-Petit Seminaire- Controle Technique- Ecole Primaire de Ngoma- Umuhanda wa kaburimbo ugera mu Rwabayanga- CHUB-Hotel Barthos- Casa Hotel- Imberabyombi- Sitade Huye.

Abakina nk’ababigize umwuga bazazenguruka iyi ntera inshuro 2.

Isiganwa rizaba mu byiciro bitatu

Icyiciro cya mbere ni icy’ababigize umwuga aho bazasiganwa intera ya kilometero 21,97. Ikindi cyiciro ni icy’abatarabigize umwuga bazasiganwa kilometero 10 naho icyiciro cya 3 ni icy’abakuze n’abana bato bazakora intera ya kilometero 5.

Mbere y’ iri siganwa  hari ibikorwa birimo imikino itandukanye biteganyijwe birimo imikino ya Basketball, Volleyball no Koga “Swimming” mu bahungu n’abakobwa. Iyi mikino izahuza bitandukanye by’amashuri yo mu Mujyi wa Huye.

Iri siganwa ubwo riheruka ryabaye taliki 18 Mutarama 2020 aho mu bagabo ryegukanwe na Muhitira Felicien “Magare” naho mu bagore ryegukanwa na  Yankurije Marthe.

Yankurije Marthe

Mu yindi mikino yabaye mu rwego rwo kwitegura iyi “Huye Half Marathon 2020”, muri Basketball mu bakobwa, IPRC Huye yegukanye igikombe itsinze ENDP Karubanda amanota 54-21 mu gihe mu bahungu, IPRC Huye yegukanye igikombe itsinze UR Huye amanota 43-29. Muri Volleyball ikipe ya UR Huye yegukanye igikombe itsinze Regina Pacis amaseti 3-0 (25-13, 25-8 na 25-17).


  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 3, 2022
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE