Iran yahamagariye abakorerabushake kujya gufasha Palesitine mu ntambara

Iran yahamagariye abakorerabushake kujya gufasha Palesitine mu ntambara

Ubutegetsi bwa Irani bwatangije ubukangurambaga kuri interineti bwo gushaka abakorerabushake harimo n’abakiri bato bo kujya gufasha Hamas mu ntambara irimo na  Isiraheli.

Televiziyo yo muri Irani yatangaje ko ubu bukangurambaga bwanyuze kuri televiziyo na radiyo bya Leta ya Irani, ndetse n’imbuga nkoranyambaga nyinshi kandi hamaze gukusanywa miliyoni zirenga 3 z’abakorerabushake biteguye koherezwa.

Irani ifitanye umubano wa hafi na Hamas kandi itanga inkunga mu buryo bweruye kuri uyu mutwe, ndetse n’inkunga ihishe mu bijyanye n’ibikoresho.

Amagambo y’ubutegetsi bwa Irani arwanya Isiraheli agarukwaho mu masengesho yo ku wa Gatanu, anitabirwa n’abatavuga rumwe na Leta, kandi akenshi akurikirwa n’indirimbo zivuga ngo “Urupfu kuri Isiraheli”, Urupfu kuri Amerika n’Urupfu ku Bwongereza. 

Nubwo bimeze bityo ariko ibikorwa bya Leta byo gushaka abakorerabushake ntibivugwaho rumwe mu banya Irani barwanya ubutegetsi.

Jonathan Piron, umuhanga mu by’amateka muri Irani mu kigo cy’ubushakashatsi cya Etopia i Buruseli, yavuze ko nubwo ubutegetsi bugerageza ibi bidashobora kuba byiza nk’uko babyizeye.

Ati: “Ubutegetsi bwa Irani bukunze gushyigikira ikibazo cya Palesitine hakoreshejwe uburyo bwo kugerageza gukusanya abaturage, ariko abaturage ba Irani ntibayobewe n’uburyo ubutegetsi bugerageza gukoresha iyo mpamvu mu nyungu zabwo”.

Mu kiganiro na Al-Jazeera mu 2022, Ismail Haniyeh, ukuriye ibiro bya politiki bya Hamas, yavuze ko uyu mutwe wakiriye miliyoni 70 z’amadolari zaturutse muri Irani kubera gahunda yo kwirwanaho.

Raporo ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika mu mwaka wa 2020 yavuze ko Iran itanga buri mwaka miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika mu gutera inkunga imitwe y’iterabwoba ya Palesitine, nka Hamas, Jihadist n’iyindi. 

KAMALIZA AGNES

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Amavubi yanganyije na Kenya mu mukino wa gishuti (Amafoto) 5 Ukwakira 2026 Saa 20:59
  2. Ububiko bw’uruganda ZARA Investment Ltd rwafashwe n’inkongi y’umuriro, Polisi iratabara 5 Ukwakira 2026 Saa 16:45
  3. Abanya-Cameroun bahawe gusifura umukino wa APR FC na Zamalek SC 5 Ukwakira 2026 Saa 13:45
  4. Chameleone yatumiye Abakuru b’Ibihugu babiri mu gitaramo 5 Ukwakira 2026 Saa 12:33
  5. The Ben, Bruce Melodie na Element bahataniye ibihembo bya Hipipo Awards 5 Ukwakira 2026 Saa 12:13