Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Ghana zasinyanye amasezerano

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Ghana zasinyanye amasezerano

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’iya Ghana zashyize umukono ku masezerano, aho inzego zombi ziyemeje gushimangira ubufatanye mu kubaka ubumenyi n’ubushobozi bw’Inteko n’ubufatanye mu bya dipolomasi na Politiki mpuzamahanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donatille, mu gihe ku rundi ruhande yasinyweho na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, Alban Suman Kings Ford Bagbin, kuri uyu wa Gatatu.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille yavuze ko ibihugu byombi bizungukira byinshi muri aya masezerano yemejwe n’impande zombi.

Yakomeje ashimira itsinda ry’Intumwa za Rubanda za Ghana zasuye u Rwanda, by’umwihariko ashima ubufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye. 

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana Alban Suman Kings Ford Bagbin, uyoboye intumwa ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, avuga ko hari indangagaciro n’imikorere yihariye i gihugu cye gishaka kwigira ku Rwanda, bityo ko ubutwererane hagati y’impande zombi ari ingenzi.

Ati: “Twabonye izindi nzego zitandukanye aho twifuza gukorana n’u Rwanda, bityo tukarushaho gushimangira umubano dufitanye. Icy’ingenzi kurusha ibindi ni ukuba tuzarushaho guhererekanya ubunararibonye buri umwe yigira ku wundi, uburyo dushobora gushyira hamwe mu kubaka Afurika dushaka.”

Mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka, biteganyijwe ko Alban Suman Kings Ford Bagbin azanitabira Inama Mpuzamahanga irimo gutegurwa na Sena y’u Rwanda ikazahuza abagize Inteko zishinga Amategeko zo ku Isi.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Senateri Iyamuremye Augustin avuga ko kuba Igihugu cya Ghana kitagira umutwe wa Sena, bitababuza gukorana kandi ko amasezerano yasinywe ari indi ntambwe mu kwagura imikoranire y’ibihugu byombi isanzwe imeze neza.

Yagize ati: “Guverinoma zombi duhereye no ku Bakuru b’Ibihugu barakorana bya hafi, ndetse dufite amasezerano menshi mu bufatanye,haba mu gutwara ibintu muzi ko indege yacu igera Accra, mu byerekeye umutekano nko kwigisha ba ofisiye bacu, hari n’ibindi biganiro birimo biba mu byo dushobora gukorana mu bucuruzi no mu butwererane bundi busanzwe, ariko cyane cyane icyo twifuza ni uko urwego rw’Inteko zishinga Amategeko zombi zarushaho kwegerana, gusurana, kungurana ibitekerezo no gukorana.”

Yakomeje avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda bafite itsinda ry’ubushuti, na bo batubwiye ko bazarishyiraho tugakora ku bufatanye byose tubikorera abaturage duhagarariye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abacukuzi 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  2. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  3. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  4. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  5. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35